Isomo ry’ubuzima :Biganye Kuri Kaminuza ariko ubuzima burabatandukanya nyuma y’imyaka myinshi bahuye umwe ari umushoferi undi akora mu biro ariko ibyo baganiriye birimo isomo.
— August 4, 2020
Please enter banners and links.

John na Jane biganaga kuri MUBS (Makarere University)biga Finacial Accounting ariko iyo abanyeshuri barimo kurangiza kwiga Kaminuza baba bafite ibyiringiro byinshi ariko iyo bageze hanze ubuzima burahinduka bamwe bakagira ubuzima bwiza abandi bikanga.
Barangije kwiga Jane abona akazi mu kigo cy’ubwubatsi ari we mucungamutungo w’icyo kigo ahembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu (1.500.000Rfw)buri kwezi.
John we yavuye kwiga abura akazi keza yumvaga ashaka ariko yiga imodoka aba umushoferi utwara taxi zitwara abagenzi ku munsi akabona ibihumbi Mirongo inani (80.000Shs)Ku kwezi ukuyemo iminsi 4 aruhuka hagasigara iminsi 26 akabona Miliyoni ebyiri ni ibihumbi mirongo inani (2.080.000Shs)bivuze n’ubwo John yifuzaga akazi ko gukora mu biro ako yakoraga yahembwaga neza kurusha Jane biganye we akabona akazi ko gukora mu biro.
Umunsi umwe Jane yari avuye ku kazi yambaye neza nk’umuntu ukora mu biro (Office)kandi uhembwa agafaranga kenshi ,mu gihe yarategereje imodoka haje imodoka ya John arayihagarika arinjira ariko ntiyamenya ko ari John biganye kuri Kaminuza wabaye umushoferi.
Jane akinjira mu modoka yahise ahugura kuri Telephone nkuko muzi abakobwa bakunda kwigira busy kuri Telephone bari mu modoka,nuko imodoka yarakomeje iragenda igeze aho Jane aviramo arayihagarika agiye kuvamo arebye shoferi abona aramuzi na John abona aramuzi.
Buri umwe yatangiye kubaza mugenzi we ngo ni wowe n’undi ati ni wowe kubera ko bari baziranye cyera kuri Kaminuza bityo baribwirana Jane agiye gukurayo amafaranga kwishyura John aramubwira ati oya.
Jane yarakomeje ashaka kwishyura John ariko John nawe aranga ariko Jane yarebaga John uko yambaye akagirango ubuzima bwaranze bityo barasezerana bahana nimero za Telephone buri umwe arataha.
Jane ageze mu rugo yakomeje gutekereza kuri John aziko gukora ubushoferi bwo gutwara abagenzi nta mafaranga abamo kandi John yari afite imodoka ze 2 ariko bitewe n’uburyo abashoferi bambara ushobora gucyeka ko nta mafaranga bagira ariko mu by’ukuri John yahembwaga neza kurusha Jane.
John nawe yageze mu rugo atangira gutekereza kuri Jane avuga ko ashobora kuba yarabonye agafaranga kubera ukuntu yari yambaye ndetse yamubwiye ko akora mu biro ariko agatekereza ko ashobora kuba yamubeshye ari byabindi abakobwa bihagararaho akakubeshya.
Buri umwe yumvaga ashaka gufasha undi bitewe n’uburyo umwe abona undi ameze ariko isoma riri muri iyi nkuru ni uko ibyo wifuza gukora akenshi bishobora kwanga ndetse ubuzima abanyeshuri bakubonagamo bwiza wagera hanze bukaba bubi wabona bamwe ukabihisha cyangwa wari mu buzima bubi wagera hanze bukaba bwiza.
Ikindi ashobora gukora akazi abenshi basuzugura ariko akabonamo amafaranga menshi wamusanga ukagirango yarakennye mu gihe wowe wambara neza ari wowe mukene bityo rero ntugasuzugure umuntu kubera uko ateye cyangwa uko yambaye icyangombwa ni uko uwo muntu aba yibeshejeho kandi abantu benshi iri soma ntibarizi bareba uko umuntu yambaye cyangw aakazi akora .
Noellah
3,813 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply