Gufuha n’ishyano :Yishe umugore we amutemye n’ishoka abana bareba amuziza kugaruka mu rugo atinze
— August 3, 2020
Please enter banners and links.

Umugangagakazi wakoraga ku bitaro bya IHK yishwe n’umugabo we wakoraga akazi ku ubwarimu amuziza kugaruka mu rugo atinze.
Uyu mugangagakazi yagarutse mu rugo avuye ku kazi saa tanu z’ijoro asanga umugabo we yarakaye cyane noneho byarushijeho kumurakaza cyane yumvise imodoka izanye umugore we.
Intambara aho niho yatangiriye maze umugabo yica umugore we Viola Kakai wakoraga akazi k’ubuganga muri International Hospital Kampala e Namuwongo.
Viola Kakai umugabo we amusigishije abana 3 umwe umukuru afite imyaka 13 mu gihe umuto afite imyaka 3 gusa.
Abana batangarije itangazamakuru uko byatangiye nyina ajya kwicwa ko ise yari aryamye mu cyumba yumvise imodoka yinjiye mu rugo arabyuka arasohoka atangira gukubita imodoka amabuye avuga ngo murakabije kunsuzugura.
Umwana mukuru yagize ati “Yasohotse mu cyumba yambaye Boxer maze igihe yakubitaga imodoka amabuye mummy yasohotse mu modoka agerageza kumubwira ngo aje bugufi abwira Daddy ngo kuki unshaza bigeze aha?umuntu ukubitira imodoka ye ni njye wamwinginze ngo anzane kuko nabonga natinze ku kazi cyane”.
Kubera Corana Virus umugabo wa Viola witwa Simon Shimanya w’imyaka 46 yari umwarimu ariko akazi kaza guhagarara umugore asigara ari we utunze urugo.
Ariko umugabo nyuma y’uko akazi gahagaze yatangiye kubona umugore we ahindutse igihe yagarukiraga mu rugo kirahinduka atangira kujya agaruka atinze ku buryo Simon yagiye no mu buyobozi bwa LC I i Bbumbu – Kiteezi muri Wakiso kubumenyesha ikibazo cye n’umugore we .
Viala yabwiye umugabo we ko akazi ariko kamutinza kugaruka mu rugo kare kandi ko agerageza kugirango abone igitunga abana n’urugo.

Muri iyi foto hejuri niwe Simon na Viola wishwe

Abana ba Viola na Simon
Umwana yakomeje avuga ko muri uko gutongana imodoka yahise igenda vuba na bwangu maze Simon ngo yinjira mu cyumba kibikwamo ibikoresha (Store)akuramo intorezo maze abana batangira kuvuza induru bati Daddy utica Mummy,Umwana mukuru agiye kumufata ise aramusunika agwa hasi n’undi amukubita umuhini w’ishoka mugahanga nawe agwa hasi maze Viola atangira kuvuga ati “Simon ntunyice dufite abana bakiri bato ako kanya aba amukubise ishoka mu mutwe agwa hasi aba arapfuye.
Abana batangiye kwiruka barira batabaza bati mutabare Daddy arimo kwica Mummy .
Umuturanyi wabo witwa Ramadhan Isiko yavuze ko bagiye kuhagera basanga Viola yapfuye ari mu kiziba cy’amaraso.
Isiko yakomeje avuga ko Simon yari akabije gukubita umugore we kuko akenshi iyo yamukubitaga umugore yahungiraga iwanjye ariko nabyo bikaba ikibazo avuga ko ari njye utuma amusuzugura.
Simon amaze kwica umugore we yatetse imitwe asoka mu nzu yiruka yahura n’abantu ati nta modoka mu mboneye?uyitwaye anyiciye umugore ubwo abaturage nabo bakiruka bahiga imodoka gutyo aba arabacitse kugeza n’ubu baracyamushakisha.
Amakuru avuga ko Simon na Viola bari baratandukanye buri umwe arara mu cyumba cye ndetse ikibazo barakigejeje mu buyobozi kuko Viola yavugaga ko impamvu atakizera umugabo we ari uko yumvise ko afite undi mugore bityo akaba atamwizera kuko ashobora kumwanduza.
Simon yahakanye ibyo umugore we yamushinjaga ndetse Simon nawe agashinja umugore we ko afite abandi bagabo bakize ari nayo mpamvu asigaye atinda gutaha kuko ngo babanza gusohokana bakajya kuryoshya ubuzima bigatuma ataha atinze.
Umunyamakuru uba ushinzwe amakuru yo mu Mudugudu witwa Amina Busingye yavuze ko Viola n’umugabo we bahoraga barwana amanywa n’ijoro ariko ngo byiyongereye cyane mu bihe bya Corona Virus ariko bumvaga batagera ku rwego rwo kwicana.
Umuyobozi w’Akagali witwa Godfrey Zaake we yavuze ko abo bashakanye bahoraga bashwana ndetse bakarwana ariko ikibazo cyaba cyari cyarageze kuri Polisi ndetse cyageze no mu rukiko aho basaga n’abumvikanye ariko ukumva ngo bongeye barwanye.
Umuvugizi wa Polisi wungirija mu bice by’inkengero z’Umujyi wa Kampala na Kampala witwa Luke Owoyesigyire yavuze ko barimo guhiga Simon ndetse asaba abatuarge uwaba afite amakuru aho yihishe ko yayabaha bakamufata agakurikiranwaho icyaha cyo kwica.
Amakuru avuga ko mu kwezi kwa 4 umwaka ushize namwe mu bitaro bya IHK hari undi mugangakazi wishwe witwa Dr. Catherine Agaba.
Dr. Catherine Agaba yiciwe mu nzu aho yararaga hitwa Muyenga umurambo we ujugunywa mu mwobo w’imyanda.
Umuzamu waharindaga witwa Ronald Obangakene
yarafashwe maze avuga ko ari we wamwishe kubera ko yamusabye ko bakundana Dr. Catherine Agaba abyanze maze Ronald Obangakene ahitamo kumwica.
Muhungu John –Kampala
3,203 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply