Kaminuza ya KIM ishobora gufunga cyangwa igatezwa cyamunara nyuma y’ibibazo ifite byo kutishyura abakozi ndetse n’ideni rya Bank.
— April 1, 2020
Please enter banners and links.

Mu minsi ishize bamwe mu bakozi ba Kaminuza ya KIM iherereye i Kanombe ahitwa cumi na kabiri banditse bakoresheje twitter bandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe bagaragaza ko babayeho nabi nta mushahara babona kumara amezi 8 ndetse nta n’ubwishingizi bishyurirwa.
Twitter y’abaakozi ba Kaminuza ya KIM ivuga ko bandikiye inzego zitandukanye zirimo ikigo gishinzwe abakozi n’umurimo ndetse na HEC n’izindi zitandukanye bazimenyesha ikibazo cyabo ariko ko ntaa gisubizo bahawe bityo bakaba bafite impungenge uko bazabaho muri ibi bihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Corona Virus badafite ikibatunga basaba Perezida ko yabatabara ikibazo cyabo kigakemuka.
Umwe mu barimu uhigisha utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati ‘Ko twumvise ko amafaranga aboneka bishyura inguzanyo ya bank bashyiragaho abakozi bazi ko bazabishyura iki ?Ubu se tubaye victim y’ibibazo byabo ?twe ibyo ntibitureba twarakoze batwishyure natwe imiryango yacu ikeneye kubaho ».


Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ibi bibazo cyashatse kumenya impamvu iyi Kaminuza ya KIM itishyura abakozi bayo maze tubaza umuyobozi w’iyo Kaminuza Mugabe John ati « Ndumva ibyo bavuze atibyo gusa bafitiwe ibirarane ariko buri kwezi bagira icyo bahabwa .Ntibahembwa umushahara wose bitewe n’bibazo by’ubukungu ikigo kimaze iminsi gifite aribyo inguzanyo nini yafashwe muri bank mu mwaka wa 2016 n’umubare mucye w’abanyeshuri muri rusange nkuko bimeze no muzindi Kaminuza ».
Twamubajije uko ideni bafite ringana ku buryo rituma abakozi badahembwa maze avuga ko ari Miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ati ku bindi bisobanuro mwabaza nyiri Kaminuza.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umudamu wa Nyakwigendera Peter Rutaremara wari nyiri iyi Kaminuza ntibyadukundira tumwandikira kuri Whatsapp ye tumubaza ikibazo cy’abarimu n’abakozi badahembwa ndetse ntibishyurirwe ubwishingizi arasoma ariko ntiyasubiza.
Mu Rwanda abacuruzi benshi bakora imishinga ikomeye bagakora budget y’amafaranga n’ibindi yose ariko bakibagirwa gushyiramo amafaranga yo kwamamaza kuko utamamaje ibikorwa byawe bimenywa n’abantu becye bikaba byatuma uhomba za Miliyoni cyangwa Miliyari.
Hari icyo bita Marketing mucyongereza muri business n’ingenzi cyane kuko biteza imbere ubucuruzi.
Gatera Stanley
4,342 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikigo cya Cleverland TSS Matimba hamenyekanye ibanga bakoresha mugutsindisha abanyeshuri benshi ndetse abaharangije ntibabure akazi
Nyuma y’uko ikigo cya Cleverland TVET gitsindishije abanyeshuri benshi ku rwego rwa mbere mu gihugu ,Ababyeyi barashimira ubuyobozi bw’Ishuri
Iyakaremye Papias amennye amabanga uburyo yakoresheje ubwenge yahawe na RPA/RPF mu kuyobora abanyeshuri(Vedio)
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
1 Comment
Imana itabare kaminuza yacu. Iki kibazo kim ihuye nacyo ntago kizwi kubanyeshuri bayo. Niba abakozi bamaze amezi 8 batishyurwa, rwose bakwiye kureba ukuntu babagenza cyane cyane muri ibi bihe turi murugo.