Umuntu wa mbere mu Rwanda yagaragayeho Coronavirus ihangayikishije isi yose
— March 14, 2020
Please enter banners and links.

Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko “Uyu murwayi atari afite ibimenyetso ubwo yageraga mu Rwanda, yishyikiriza inzego z’ubuzima ku wa 13 Werurwe, aho yahise asuzumwa. Ubu arimo kwitabwaho kandi ameze neza, yashyizwe ahantu ha wenyine yatandukanyijwe n’abandi barwayi.”
Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko yahise ikurikirana ahantu hose uwatahuweho Coronavirus yanyuze, kugira ngo hasuzumwe ko nta bandi banduye.
Yakomeje iti “Abaturage bose mu Rwanda barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, by’umwihariko gukaraba intoki, kwirinda inama zihuza abantu benshi no kumenyekanisha ibimenyetso byose umuntu agize binyuze mu guhamagara ku 114.”
Uyu muntu wa mbere agaragaye mu gihe Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi mu ndege, RwandAir, ku wa 12 Werurwe yatangaje ko yahagaritse ingendo ziva n’izijya mu Mujyi wa Mumbai kugeza ku wa 30 Mata 2020, kubera ihagarikwa ryo gutanga viza mu Buhinde ryatewe n’ikwirakwira rya Coronavirus muri icyo gihugu.
Iyi ndwara igeze mu Rwanda mu gihe rukomeje gufata ingamba zatuma umuntu wagerageza kwinjira mu Rwanda afite ubwo burwayi atahurwa, zirimo gupima umuriro abinjira ku mipaka – nk’ikimenyetso cy’ibanze cya Coronavirus – hifashishijwe camera, no gushyiraho uburyo bw’isuku butuma umuntu akaraba amazi meza n’isabune, cyangwa agakoresha alcool yica udukoko.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi, bigatera umuntu umusonga ari nawo umuhitana. Nta muti wihariye uvura iyo ndwara, igishoboka kugeza ubu ni uko abaganga batanga imiti ifasha umuntu guhangana n’ibimenyetso kugeza akize.
Inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 6 Werurwe, yafashe imyanzuro irimo gukomeza gukangurira abaturage gukurikiza inama zo kwirinda Coronavirus, kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe hari ugaragayemo kimwe mu bimenyetso biranga icyo cyorezo no kugabanya ingendo n’inama zitari ngombwa hanze n’imbere mu Gihugu.
Umujyi wa Kigali uheruka gusubika ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi nk’imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi, kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.
Mu itangazo washyize ahagaragara ku wa 8 Werurwe wagize uti “Mu kurengera ubuzima bw’abaturage, tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe.”

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ku wa Kane rwatanze amabwiriza ko ahategerwa imodoka rusange hose hagomba gushyirwa ibikoresho by’isuku n’uburyo bwo kugira isuku ku modoka rusange hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Mu ibaruwa yagenewe abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi, RURA yabasabye gutangira gukorera isuku imodoka zitwara abagenzi hifashishijwe imiti yabugenewe.
Iti “Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rurabasaba gusukura imodoka no gutera umuti wabugenewe cyane cyane ku byuma abagenzi bafataho bari mu modoka, no guha abagenzi bategera muri gare umuti bifashisha bisukura ibiganza, mbere yo kwinjira mu modoka.”
Mu yindi baruwa RURA yageneye abayobozi b’ibigo bitegerwamo imodoka kuri uyu wa Gatanu, yasabye ko gare zose zishyirwamo ibikoresho bifasha abantu kwisukura.
Igira iti “Urwego ngenzuramikorere, RURA, rurabasaba gushyiraho ibikoresho bihagije byo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune cyangwa imiti yabugenewe, ku miryango yose ikoreshwa n’abagenzi binjira cyangwa basohoka mu kigo gitegerwamo imodoka muyobora, mukimara kubona iyi baruwa.”
Ku wa 11 Werurwe 2020 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryemeje ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi [pandémie] kurusha uko cyakwitwa icyorezo cy’igihugu runaka, bitewe n’uburyo umubare w’abandura iyo ndwara wiyongera ubutitsa hirya no hino.
Ku rwego mpuzamahanga iki cyorezo kimaze gufata abantu 132.000 barimo 81.021 bo mu Bushinwa na 51.000 hanze yabwo. Abamaze guhitanwa nacyo bageze mu 5000 ku Isi.
Iyi ndwara ikomeje gukaza umurego mu bihugu bitandukanye, mu gihe u Bushinwa bwo burimo kuyihashya kuko abagera ku 64.220 bamaze kuyikira.
3,791 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply