Rtd Gen Tumukunde ushaka kwiyamamariza kuyobora Uganda yatawe muri yombi bivugwa ko ashobora guteza ibibazo mu muryango wa Museveni
— March 13, 2020
Please enter banners and links.

Inzego za Polisi n’Igisirikare muri Uganda, zataye muri yombi Rtd Lt Gen Henry Tumukunde wari uherutse gutangaza ko aziyamamaza mu matora yo mu 2021 agasimbura Museveni ku butegetsi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo inzego z’umutekano zateye urugo n’ibiro bya Tumukunde biri mu gace ka Kololo mu Mujyi wa Kampala, zirabijagajaga, nyuma na we arafatwa ajyanwa kuri Gereza y’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare iri i Mbuya.
Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byo muri Uganda avuga ko kuri uyu wa Gatanu Tumukunde aza kugezwa imbere y’urukiko akisobanura ku byaha by’ubugambanyi ashinjwa.
Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, maze ashyiraho amafoto amugaragaza ahagaze mu muhanda mu gihe abashinzwe umutekano bari bagose urugo rwe.


Gen Tumukunde wakoze imirimo itandukanye ku butegetsi bwa Perezida Museveni, yasezerewe mu gisirikare mu 2018. Yabaye Minisitiri w’Umutekano kuva mu 2016 kugera mu 2018, ndetse mbere yaho yakoze mu nzego zitandukanye za gisirikare.
Amakuru aturuka mu bantu bakomeye muri Uganda ndetse bakurikirana politike yahoo bavuga ko gufunga Gen Tumukunde bishobora guteza ikibazo mu muryango wa Museveni kubera ko nawe ari umuntu ukomeye ukomoka muri uwo muryango kumufunga bikaba biributume bamwe mu muryango batishimira ifungwa rye abandi bagashyigikira ko afungwa kubera ashaka kwica umugambi wa Muhoozi umuhungu wa Museveni kuko ariwe uvugwa kuzasimbura se nkuko bivugwa ko hari gahunda yitwa Muhoozi Project igamije kumuha ubuyobozi agasimbura ise.
Mu byaha ashinjwa harimo kugambanira igihugu bishingiwe ku magambo aherutse kuvugira mu biganiro yatanze ku maradio atandukanye na TV aho yavuzemo n’u Rwanda ndetse bikaba aribyo benshi bavuga ko yaba yarazize.Gen.Mukunde yavuze ko ngo aramutse ari u Rwanda yashyigikira guhindura ubutegetsi muri Uganda (If i was Rwanda i would support changing the regime”.
Muhungu John -Kampala
3,897 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply