Tanzania yemeje ko umuntu wa mbere yagaragaye yanduye Coronavirus avuye muri Rwandair
— March 16, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania yemeje ko umuntu wa mbere muri icyo gihugu yatahuweho icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.
Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko uwanduye iyo ndwara ari umugore w’imyaka 46, wageze muri Tanzania kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, avuye mu Bubiligi.
Yari mu ndege ya RwandAir yamugejeje ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kilimanjaro, ndetse icyo gihe ibyuma bipima umuriro nk’ikimenyetso cy’ibanze cya Coronavirus, bisanga nta kibazo afite.
Yahise ajya muri hoteli ariko atangira kumererwa nabi, ajyanwa mu Bitaro by’Intara ya Mount Meru, aho arimo kwitabwaho n’abaganga. Ibizamini yafashwe byasuzumiwe muri laboratwari y’igihugu i Dar Es Salaam byemeje ko yanduye Coronavirus.
Uyu mugore yavuye muri Tanzania ku wa 3 Werurwe, asura abantu batandukanye muri Suède no mu Budage, asubira mu Bubiligi mbere yo kugaruka muri Tanzania.

Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzania, Mwalimu Ummy, yasabye abaturage bafite ingendo zitihutirwa kuba bazisubitse, bakirinda gusuhuzanya bakoranaho ndetse bakita cyane ku isuku bakaraba intoki buri gihe cyose hari ikintu bagiye cyangwa bamaze gukora.
2,752 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply