Isesengura :ADEPR itumye urwego rw’abanyamakuru ruhinduka urukiko kandi bitemewe ,Ese biterwa n’iki ?.
— March 13, 2020
Please enter banners and links.

Kuwa 12 Werurwe 2020 habaye urubanza mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC)aho ADEPR yareze Umunyamakuru Gatera Stanley kubera inkuru yabanditseho.
Uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abanyamakuru benshi ariko rwaje gusubikwa bitewe n’Abakomiseri kubogama no gushaka gushyira iterabwoba kumunyamakuru warezwe na ADEPR.
Aho kubogama kwagaragaye muri urwo rubanza hari henshi ku buryo abanyamakuru bari bitabiriye urwo rubanza bahagurutse bati ibyo bintu ntabwo aribyo murakabije kubogamira ku ruhande rwa ADEPR.
Gatera Stanley warezwe ahawe ijambo yatangiye avuga ko itegeko ry’itangazamakuru rivuga uburyo kuvugurura,gukosora cyangwa kugorora bikorwa ati ese abareze baba barakurikije itegeko ibyo ritegeka ?aho kubaza abareze niba barubahirije ibyo itegeko rivuga ku nkuru iba yanditswe ku muntu cyangwa ku miryango itari iya Leta ,Abakomiseri bahise bavuga ngo iby’itegeko tubireke uduhe ibimenyetso by’inkuru bakureze.
None se wabwira gute umunyamakuru ngo itegeko turireke kandi mwaje kuburana ?ikindi ni gute bwa mbere uru rubanza rusubikwa ADEPR ititabye Me Mucyo umwe mu bakomiseri avuga ngo mu gihe tugitegereje undi munsi tuzongera guhura mwaba muvuguruye inkuru.
Nonese abwira gute umunyamakuru ngo mwaba muvuguruye inkuru kuki se yumva ko inkuru igomba kuvugururwa ?iramutse ifite ibimenyetso yavugururwaho iki ?ibyo byose byerekanaga kubogama mbere y’igihe.
Ikindi gitangaje muri uru rubanza ni uburyo abakomiseri baburanisha wagirango bari bagambanye mbere ni uburyo bibwirije ngo Gatera twubahane kandi ugire ikinyabupfura kandi nta jambo na rimwe bagaragaje yavuze wenda rigaragaza kutabubaha cyangwa rigaragaza ikinyabupfura bubi.

Abakomiseri baburanishaga uhereye i buryo ni Kagire Edmond akaba n’umunyamakuru na Me Mucyo akaba ari umunyamategeko na Pasiteri Jean Pierre Uwizeyimana wigisha itangazamakuru muri Kaminuza na ES Mugisha Emmanuel

Abanyamakuru bakurikiranaga urubanza

Uyu ubanza ni Avoka wa ADEPR na Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR na Gatera Stanley
Hanyuma icyaje gutangaza abanyamakuru harimo uburyo Abakomiseri batumva ko guhamagara uruhande ruvugwa mu nkuru arirwo ADEPR kuyibaza ibibavugwaho ko bashinjwa gukorana n’abantu bagambanira Leta barimo Nsanzurwimo Joseph wahunze igihugu ndetse wakatiwe n’Inkiko Gacaca aho kunsubiza kuri Telephone bakamusaba kujya ku biro byabo kandi ku biro byabo bashatse kumutega ruswa uretse no kumutega ruswa kuki abandi basabwa amakuru badategeka abanyamakuru kubasanga mu biro byabo ?Ni uko ADEPR se ariyo iri hajuru y’amategeko cyangwa ni uko hari ibyo yategetse Abakomiseri guca urubanza uko bo babishaka kuko itegeko rivuga uburyo bwo gutanga amakuru cyangwa kuyabona ko na Telephone yemewe gusaba amakuru ariko Abakomiseri ibyo bakabyirengagiza.
Hanyuma icyabaye rurangiza gitangaje ni uburyo ADEPR yari yazanye umwunganizi mu mategeko agahabwa ijambo akavuga ko ari umunyamategeko yaje kunganira ADEPR kandi muri RMC hatemewe Abavoka cyangwa abunganizi mu mategeko kuko RMC atari urukiko.
Abanyamakuru bashatse ko bahabwa ijambo Abakomiseri bababwira ko nta jambo bafite bamwe barasohoka hanyuma Gatera Stanley abasaba ko niba abanyamakuru bagenzi be bimwe ijambo kandi ADEPR yo ikemererwa umwunganizi mu mategeko nawe yasabye ko yahabwa umwanya agashaka umunyamategeko.
Basabye kwiherera ngo basuzume niba Gatera yakwemererwa gushaka umwunganizi mu mategeko hanyuma banzura ko Gatera Stanley ahawe ibyumweru 2 agashaka umwunganizi bityo bavuga ko urubanza ruzakomeza ku itari 26 Werurwe 2020.
Abanyamakuru rero bahise batangira kwibaza niba RMC itakiri ukunga abarega n’abaregwa ahubwo ikaba yahindutse urukiko kandi guhinduka urukiko ku buryo Abavoka baza nk’abaje mu rukiko bitakunda kubera ko imanza zose zigomba kuba ziri muri sisiteme y’ubutabera ,icyo kikaba kitazashoboka kuzana umunyamategeko muri RMC kuburana.
Ikindi abanyamakuru bati nonese Abakomiseri bananirwa no kumva ibyo umunyamakuru ababwira bafite ubushobozi bwo gukora nk’Abacamanza ?ubwo bushobozi ntabwo bafite n’iyo mpamvu batitwa abacamanza bitwa Abakomiseri bityo tukaba dusanga mu isesengura Ikinyamakuru Umusingi cyakoze bitazashoboka.
Ikintu gitangaje ni uburyo Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Mugisha Emmanuel yatanze interview kuri Ukwezi TV akavuga ngo Gatera iyo yemera agatanga ibimenyetso nkuko yavugaga ko abifite hanyuma tukamugira inama tukaba twibaza kuki yumva ko bagomba kumugira inama batayigira ADEPR ?Inkuru se iramutse ifite ibimenyetso byose baba bamugira iyihe nama ?ahubwo barabogama cyane bagakabya ndetse bakabigaragaza.
Umwe mu banyamakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa ,urubanza rusubitswe yahise agira ati « Urumva utegereje ubutabera ku bantu babogama ku buryo natwe twari twicaye inyuma twabibonaga ko babogama kandi ikindi urumva Barore Cleophas ari we Chairman wa RMC kandi akaba Pasiteri muri ADEPR yatenguha Boss we ?ahubwo nkuko wavuze ko ufite ibimenyetso numvaga mwajya mu Nkiko nizo zaca urubanza rwanyu hatabayeho kubogama ».
Umusingi1@gmail.com
4,370 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply