umu amakuru-  Kansiime uzwiho gusetsa abantu agiye kugaruka I Kigali afatanije na Arthur mu gitaramo gikomeye | Umusingi

13608320_1136482486395151_1713803809_n  Kansiime uzwiho gusetsa abantu agiye kugaruka I Kigali afatanije na Arthur mu gitaramo gikomeye

Please enter banners and links.

13608320_1136482486395151_1713803809_n

 

Kansiime Anne ukomoka mu gihugu cya Uganda uzwiho gusetsa abantu cyane ndetse ukunzwe cyane hano mu Rwanda agiye kugaruka gukorera igitaramo mu Rwanda afatanije na mugenzi we Nkusi Arthur ukomoka hano mu Rwanda.

Aba bahanzi bahanga ibisetsa abantu bombi n’abahanga cyane ku buryo aho bataramiye abantu baba bifuza ko ikirori kitarangira kubera uburyo bazi gusetsa abantu.

Iki gitaramo kizabera muri  Kigali Serena Hotel Kuwa 24 Kamena 2016 kwinjira bikaba byagabanijwe cyane bishyirwa ku mafaranga ibihumbi icumi buri muntu (10.000Rfw)naho abashaka kwicarana ari 6 ku meza imwe bazajya bishyura ibihumbi Magana abiri .

????????????????????????????????????

Alex Muyoboke ubategurira ibitaramo byiza

Muyoboke Alex niwe utegura ibitaramo bitandukanye birimo iby’abahanzi batandukanye ndetse n’ibyo gusetsa abantu bigezweho kuko abantu bakunda ibibasetsa akaba yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko intego y’iki gitaramo ari ukuzamura umuhanzi Arthur Nkusi kugirango agree ku rwego rukomeye.

Muyoboke unayobora itsinda ry’abakobwa ba bahanzi bitwa Charly na Nina nabo bazaririmba muri iki gitaramo akaba yagize ati “Arthur Nkusi asigaye atumirwa hirya no hino muri Africa ariko abantu ntibaramenya impano afite bityo tukaba dushaka ko abantu bayimenya bityo tukaba tubasaba ko bazaza ari benshi muri iki gitaramo bakirebera.”

????????????????????????????????????

Ikinyamakuru Umusingi cyakomeje kubaza Muyoboke icyo abazitabira iki gitaramo bazungukiramo maze avuga ko buri wese uzaza azataha yumva yishimye ndetse yumva ko amafaranga ye yatanze yamugiriye akamaro cyane kuko Kansiime azabashimisha ibyo ntawabishidikanyaho ndetse na Nkusi Arthur azabashimisha.

CSyaRilVAAADji2

Charly na Nina bazabashimisha mu gitaramo

Abantu bumva Icyongereza bazataha bishimye na bumva Ikinyarwanda bazataha bishimye ari nacyo tugamije cyane ko abantu mu ndimi zose bazumva neza Comedy ndetse bakishima cyane.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Arthur Nkusi ku murongo wa Telephone ye igendanwa icyo yumva azagaragariza abazitabira iki gitaramo n’uburyo ashaka kwagura impano ye dore ko amaze kubigaragaza ko ayifite ariko  ntibyakunda.

GQebdH8

DJ Pius azaba ahari

Abandi bazabataramira harimo DJ Pius na Uncle Austin.

Noella

2,948 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.