umu amakuru-  Netanyahu yageze mu Rwanda imihanda myinshi yirwa ifunze | Umusingi

MG_0851  Netanyahu yageze mu Rwanda imihanda myinshi yirwa ifunze

Please enter banners and links.

MG_0851

 

Ku isaha ya saa yine za mu gitondo nibwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’umufasha we Sara, basesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali bakirwa na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Netanyahu aje mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, muri gahunda ye yo gusura ibihugu bya Afurika yatangiriye muri Uganda kuwa 4 Nyakanga arukomereza muri Kenya ejo kuwa Kabiri.

Mu bandi bakiriye Minisitiri Netanyahu ku kibuga cy’indege, harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza.

Netanyahu-1-696x543

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Netanyahu ari kumwe n’umugore we Sara, basuye urwibutso rwa jenoside ku Gisozi aho bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane.

Ku rwibutso rwa Gisozi, Netanyahu yari aherekejwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Netanyahuu

IMG_4970

IMG_5070

MG_0916

Mu butumwa bwe nyuma yo kunamira inzirakarengane za jenoside, Netanyahu yanditse ko yababajwe n’ibyabaye mu Rwanda ndetse bidakwiye kuba ukundi.

Ati “Tubabajwe cyane n’amateka y’uru rwibutso ku bw’inzirakarengane z’icyaha gikomeye cyane binanyibutsa ihuriro na jenoside yakorewe abantu bacu. Ntibizongere ukundi.”Netanyahu akimara kugera mu Rwanda imihanda yafunzwe za Remera ,za Kacyiru ,za Gisozi ,ku buryo abakoresha Taxi byagoranye kugera iyo bajyaga.

Abantu benshi bari bayobewe icyabaye abandi bifuza ko mbere y’uko imihanda ifungwa hajya habaho itangazo remenyesha abantu imihanda iribufungwe niribukoreshwe kugirango biborohereze ingendo zabo .

Bamwe bagendesheje amaguru ingendo ndende kubera ibyapa byabo bitakoreshwaga urugero nk’abantu baviramo Chez Lando baviragamo RDB bakahagenda n’amaguru.

Rwego Tony

 

2,489 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.