Isesengura:Urugendo rukomeye abanyarwanda banyuramo muri Tanzania bakajya muri Uganda na Kenya nyuma yo gufunga imipaka
— February 11, 2020
Please enter banners and links.

Nyuma yo gufunga imipaka hagati ya Uganda n’u Rwanda byabaye ikibazo gikomeye kuri benshi kubera abaturage hagati y’Ibihugu byombi bameze nk’abavandimwe ndetse ubucuruzi bwari bugeze ku rwego rushimishije ku mpande zombi.
Abanyarwanda benshi uretse ubucuruzi bari bafite muri Uganda bafiteyo n’abavandimwe bityo bamwe bakaba baracaga inzira z’ubusamo bakagera muri Uganda.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubizi aricyo gikora inkuru zicukumbuye cyashatse kumenya amayira y’ubusamo bamwe mu Banyarwanda banyuramo binjira muri Uganda nkoko bivugwa ko bamwe banyura muri Tanzania abandi bakanyura muri DR.Congo ,Goma-Bunagana bakinjirira Kisoro bagakomeza iyo bashaka kujya.
Mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2020 nibwo Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kureba ayo mayira bamwe mu Banyarwanda banyuramo muri Tanzania bakinjirira ahitwa Mutukura.
Twanyuza ku mupaka wa Rusomo mu ma saa sita abakozi ba Kasutamo batubaza aho tugiye tubabwira ko tugiye muri Tanzania ahitwa Dodoma batubajije impamvu zitujyanyeyo tubabwira ko ari akazi bityo baratureka turagenda.
Ubundi ufata Coaster ijya ku mupaka Rusumo ukishyura ibihumbi bitatu na Magana atanu (3500Rfw)wahagera ukanyura ku bakozi nyine bakubaza aho ugiye ukabasobanurira nkuko nabivuze haruguru ugakomeza.

Aha ni hakurya ku ruhande rwa Tanzania

Aha ni ku ruhande rw’uRwanda
Tumaze kwambuka nkuko bari batubwiye ko ari ibihumbi bitatu bya Amashilingi ya Tanzania kugera ahitwa Benako muri Tanzania ako kanya haje umumotari ati ugiye Benako nti yego aranjyana angeza Benako mwishyura ibihumbi 3000 bya Tanzania.
Ngeze Benako nahasanze abandi Banyarwanda bagera mu icumi bamwe bajya muri Uganda 2 gusa nibo bajyaga muri Kenya Nairobi.
Ibibazo bitangirira aho hitwa Benako kuko iyo uhageza saa yine za mugitondo usanga Bus ijya Mutukura yagiye ubwo mugategereza ko igaruka ikabatwara mukarara mugenda ijoro ryose.
Twiriwe Benako Bus yaje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi nabwo iyo bus kubona umwanya wo kwicara utanga ruswa kuko barapakira mukagenda mubyigana ntabuhumekero abaruka bakaruka n’ibindi.
Twavuye aho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tugera ahandi iyo mu mashyamba mu ma saa sita z’ijoro dusanga ikamyo yahirimye mu nzira badukura muri Bus tugenda n’amaguru urugendo rw’isaha Bus nayo yagiye gushaka indi nzira kuko inzira yari yafunzwe n’igikamyo cyaguye.
Bus ubwo yaraje dukomeza urugendo tugera ahitwa Karagwe saa saba z’ijoro idusiga aho ivuga ko idakomeza kandi twayishyuye ibihumbi cumin a bitanu bya Tanzania bityo dushaka aho kurara mu tu Lodge twaho tw’ibihumbi umunani bya Tanzania twigohekaho gato saa kumi ni imwe za mugitondo indi Bus yahise itujyana twishyura ibihumbi bitatu buri umwe.
Yatugejeje ahitwa Kyaka idusiga aho urugendo rw’isaha ,twavuye Kyaka dufata Special taxi ziba zihari zijya Mutukura ku mupaka twishyura ibihumbi 2000 buri umwe urugendo rw’isaha imwe.
Iyo mugeze ku mupaka wa Tanzania na Uganda wa Mutukura murongera mugatanga ibyangombwa bakabatereramo kashe bakababaza iyo mugiye n’impamvu mukabasobanurira mugakomeza.
Iyo mwambutse mugera kuri Polisi ya Uganda bakabasaba ibyangombwa na Yellow fever card iyo utayifite ubwo nyine bayagukuramo macye ukayabasigira ugakomeza imodoka zijya Kampala ziba ziri aho hafi mugahita mufata ikomeza Kampala mukishyura ibihumbi Makumyabiri ya Amashilingi ya Uganda.
Ni ukuvuga kuva Benako kugera Karagwe mugenda amasaha arindwi yose mu ijiro mu mashyamba y’iznitane ,no kuva Karagwe kugera Mutukura muhakoresha byibuze amasaha abiri naho kuva Mutukura kugera Kampala naho muhagenda amasaha atandatu.
Ni ukuvuga ngo muri rusange umuntu yakoresha ibihumbi Mirongo itanu y’amanyarwanda (50.000rFW)kugera Kampala mu gihe umuntu yakoreshaga ibihumbi icumi (10.000Rfw)Kuva Nyabugogo Gatuna –Kampala .
Umwe mu banyarwanda twaganiriye muri iyo Bus w’umugore utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ku mupaka batugoye cyane ku buryo batwatse na Telephone bakareba abo twaganiraga nabo ariko nyine tuba twaje twiteguye ibyo tubabeshya kuko twabuze akazi kandi muri Uganda dufite umuryango ujyayo bakagufasha ntago twaguma mu Rwanda kuko hari ubukene gusa Imana idufashe bafungure imipaka kuko duhura n’imiruho muri aya mayira tunyuramo”.
Undi mugore yari aherekeje abana be babasore babiri bagiye kwiga Kampala abagejeje Mutukura aragaruka bo barakomeza kuko yavugaga ko abana be bakunda kwiga muri Uganda ari ho bamenyereye .
Leta y’uRwanda yagiriye inama Abanyarwanda guhagarika kujya muri Uganda kubera umutekano mucye muri Uganda aho ivuga ko hari abagerayo bagafatwa bagafungwa abandi bakicwa urubozo ndetse abandi bakabagarura bakabajugunya ku mupaka nta mpamvu.
Ibi byose biterwa n’umubano uteri mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse bikaba byaravuzwe ko hari ibicuruzwa byinshi byazamuwe ibiciro mu Rwanda kubera ikibazo cyo gufunga imipaka ibyaturukaga muri Uganda byinjira mu Rwanda ntibikinjira n’ibyaturukaga mu Rwanda byinjira muri Uganda nabyo ntibikijyayo ku buryo hari abantu benshi babihombeyemo.
Umwe mubo twaganiriye nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yumvise ko ari Ikinyamakuru Umusingi kirimo gukora inkuru ku ngendo Abanyarwanda banyuramo muri Tanzania yagize ati “Umusingi ndawusoma cyane nkunda inkuru zanyu kabisa muragerageza cyane kandi iyi nkuru Abanyarwanda benshi bazayikunda ubundi iri n’iryo tangazamakuru abantu bakeneye n’ubwo muhura n’ibibazo ariko hari ababazirikana cyane mwe mutamenya”.
Uku kwezi ni kurangira imipaka idafunguwe Ikinyamakuru Umusingi kizajya gucukumbura inzira zo muri Congo nazo abazinyuramo ibibazo bahura nabyo .
Umusingi1@gmail.com
5,151 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply