Miss Rwanda 2020: Abakobwa 20 baherekejwe n’ababyeyi babo, berekeje mu mwiherero(Bootcamp)
— February 10, 2020
Please enter banners and links.

Kuri iki cyumweru tariki 9 Gashyantare 2020 abakobwa 20 baherutse gutoranywa mu ijonjora ribanziriza umunsi nyirizina wo gutora Miss Rwanda, berekeje mu mwiherero w’ibyumweru 2.
Kuva tariki 21 Ukuboza 2019 irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryatangiye ku mugaragaro, abakobwa amagana bari biyandikishije muri iri rushanwa bavuyemo 54 bahagarariye intara zose z’u Rwanda mu irushanwa kugeza ubwo hasigaye 20 batoranyijwe mu ijonjora ryabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha kuwa 1 Gashyantare 2020.
Kuri iki Cyumweru nibwo abakobwa 20 bose berekeje kuri Hotel Golden Tulip mu Bugesera mu mwiherero ugomba kumara ibyumweru bibiri cyane ko uzarangira tariki 23 Gashyantare 2020.
Aba bakobwa uko ari 20 bari baherekejwe n’ababyeyi babo ku Intare Arena, ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije urugendo rw’aba bakobwa rwerekeza mu mwiherero.








Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne itegura iri rushanwa yabanje guha impanuro abakobwa bari muri Miss Rwanda mbere yuko bahaguruka berekeza mu mwiherero ndetse azibahera imbere y’ababyeyi babo.
Aha yabasabye kwirinda ababashuka ko bazabafasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane ko hari ba rusahurira mu nduru babizeza kuzabafasha nyamara ntacyo babafasha mu irushanwa.
Yagize ati “Uwo ari we wese ntashobora kukugira Nyampinga, ugirwa Miss no kuba ushoboye nta kindi, ushoboye niwe uzatsinda.”
Bamenyeshejwe ko amatora azasubukurwa kuwa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 saa moya z’umugoroba, bihagarare tariki 22 Gashyantare 2020 saa moya z’umugoroba.
Abakobwa bazatorerwa ku mbugankoranyambaga ndetse hanakoreshwe uburyo bwa SMS aho wandika ijambo Miss ugasiga akanya, ukandika nimero y’uwo ushyigikiye ukohereza kuri 1525. Abakobwa bari mu irushanwa bazagumana nimero bari basanganywe.
Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbure Nimwiza Meghan ufite irya 2019.
Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero ni;
- Irasubiza Alliance [No 11]
- Nishimwe Naomie [No31]
- Mutesi Denyse [No28]
- Ingabire Gaudence [No8]
- Ingabire Rehema [No10]
- Musana Teta Hense [No26]
- Kirezi Rutaremara Brune [No17]
- Mukangwije Rosine [No21]
- Ingabire Diane [No7]
- Ingabire Jolie Ange [No9]
- Mutegwantebe Chanice [No27]
- Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15]
- Akaliza Hope [No1]
- Umuratwa Anitha [No42]
- Marebe Benitha [No18]
- Teta Ndenga Nicole [No35]
- Uwase Aisha [No51]
- Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33]
- Umutesi Denise [No43]
- Umwiza Phionah [No47]
Mu marushanwa yabaye yose iriheruka niryo ryamamaye cyane rirushaho kumenyekana kubera Mwiseneza Josiane wari ushyigikiwe n’abantu benshi cyane.
3,875 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply