umu amakuru-  Abanyamakuru barashaka ko ibintu 3 bikomeye bihinduka mu matora y’abayobozi bashya ba RMC azaba mu kwezi gutaha | Umusingi

RMC  Abanyamakuru barashaka ko ibintu 3 bikomeye bihinduka mu matora y’abayobozi bashya ba RMC azaba mu kwezi gutaha

Please enter banners and links.

RMC

 

Imyaka 3 irashize  urwego rw’abanyamakuru b’igenzura rushinzwe ariko uru rwego rukaba rwakomeje kunengwa n’abanyamakuru  imikorere yarwo nyuma yaho Muvunyi Fred waruyoboraga ahungiye igihugu.

Mukwezi gutaha kwa munani uyu mwaka nibwo hateganijwe amatora y’abayobozi bashya ba RMC nkuko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwo rwego Mugisha Emmanuel .

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC aherutse gutangariza iki Kinyamakuru Umusingi ko amatora y’abasimbura abacyuye manda ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa munani ndetse agira ati “nta kizayabuza ubu ibikoresho birahari byose byarateguwe”.

REMC

????????????????????????????????????

Icya mbere abanyamakuru barifuza ko nta muntu bashaka utari umunyamakuru uzongera kuza kwivanga mu kazi kabo kuko n’uwrego rw’abanyamakuru ntago ari urwego ruhuza inzego zose aho buri rwego rugomba kugiramo uruhagarariye.

Mu bayobozi bagiye gucyura igihe harimo Abanyamategeko ,harimo Ingabire Immaculee uyobora urwego rukomeye Transparency International n’abandi batandukanye baba Komisiyoneri abo bose abanyamakuru barifuza ko baguma mukazi kabo bakareka kongera kwivanga mu kazi k’abanyamakuru.Ibyo bakora hari abanyamakuru babikora neza kurusha ni uko bo babikora.

Umwe mu banyamakuru twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “uru n’urwego rw’abanyamakuru uteri umunyamakuru ajyamo gute?hari abo njya numva ngo bahagarariye inyungu za rubanda hanyuma se umunyamakuru we ahagarariye inyungu za nde?ibyo ntitubishaka niba ari urwego rw’abanyamakuru abakoramo bose bagomba kuba ari abanyamakuru”.

Undi munyamakuru nawe utarashatse ko amazina ye tuyatangaza yagize ati “nkuko nta munyamakuru wivanga mu rugaga rw’Abavoka cyangwa izindi zitandukanye natwe ntawe dushaka uza kutwivangamo atari umunyamakuru ,dufite abanyamakuru bize amategeko ,dufite abize ibintu bitandukanye bashobora gukora ibyo abo batari abanyamakuru bakora nta mpamvu rero yo kutuzanamo abandi bantu tutazi tudashaka”.

Bamwe banenga uru rwego bavuga ko ruyobowe n’abakozi ba Leta ndetse bakavuga ko n’ubundi ari Leta ntaho bitandukaniye na mbere hakiriho Media High Council kuko yari iya Leta aho Leta yemereye ko hajyaho urwego rw’abanyamakuru bigenzura ntabwo uru rwego rwari rukwiye kuyoborwa na Leta nanone.

Nanone ntacyaba gihindutse mu Itangazamakuru dore ko n’ubundi hari inzego nyinshi cyane zishinzwe itangazamakuru ariko kugeza uyu munsi zikaba ari za baringa gusa aho gushyigikira itangazamakuru ngo ritere imbere ahubwo ryasubiye inyuma.

Ubu hari inzego nyinshi kurusha cyera zitwa ko zishinzwe itangazamakuru kurusha cyera zari nkeya ariko itangazamakuru rikora neza ariko aho izo nzego zibereye nyinshi itangazamakuru nibwo ryasubiye inyuma.

Muri izo nzego harimo RMC ,MHC ,RGB ,harimo OGS hakabamo na MINALOC na RURA  ariko zose zananiwe gukemura ikibazo cy’itangazamakuru mu Rwanda aho nta kinyamakuru kigenga gisohoka kandi iyo ibinyamakuru bisohoka nibwo abarikora bunguka naho ibyo kuri interineti ntanyungu baribona nagato kuko mu Rwanda batamamaza mu binyamakuru byigenga bityo rero na internet ikaba izabahombere mu minsi yavuba abagerageje gukora za website.

Gatera Stanley

2,684 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.