Kagame yakoze impinduka ,Dr Faustin Nteziryayo yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbura Prof Sam Rugege
— December 4, 2019
Please enter banners and links.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019 yagize Dr Faustin Nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Prof Sam Rugege wari umaze imyaka umunani aruyobora.
Mukamulisa Marire Thérèse yagizwe Visi Perezida w’urukiko rw’Ikirenga asimbuye kuri uwo mwanya Kayitesi Zainabu Sylvie.
Dr Nteziryayo yari umwe mu bagize Akanama k’Ubwunzi muri Minisiteri y’Ubutabera.
Nteziryayo afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi mu mwaka wa 1994, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Université Libre de Bruxelles ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Politiki z’Ubucuruzi Mpuzamahanga yakuye muri Carleton University muri Canada.
Uyu mugabo umaze imyaka isaga 30 akora mu by’amategeko yakoze akazi gatandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda harimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubutabera guhera mu 1996 kugeza mu 1999; Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda; Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA); Umujyanama mukuru mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibindi.

Dr NTEZIRYAYO Augustin usimbuye Prpf Sam Rugege

Dr.Faustin Nteziryayo (Hagati) yanayoboye ihuriro ry’abize muri Kaminuza y’u Rwanda ALUMNI

Prof.Sam Rugege

Muri 2010 ubwo Perezida Kagame yashyikirizwaga ishimwe na Unit Club ryatanzwe na Dr Faustin (Photo-The New Times)
Nteziryayo afite n’ubunararibonye mu bijyanye no kwigisha kuko yigishije muri Kaminuza zitandukanye n’amashuri makuru mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Yigishagamo amasomo arimo amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubukungu, amategeko ajyanye n’ishoramari, amategeko ajyanye n’iterambere, amategeko ajyanye n’imari n’ibindi.
Kugeza muri Mata 2013, Dr Nteziryayo yari Umuyobozi Mukuru wa Agaseke Bank Ltd. Kuva icyo gihe kugeza ubu yari Umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akaba n’umwarimu mu Ishami ry’Amategeko rya Kaminuza y’u Rwanda.
Mukamulisa wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire. Guhera mu 2016 kandi yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika ku Burenganzira bwa Muntu, AfCHPR.
Mbere yaho yakoze indi mirimo irimo kuba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’Amategeko rusange yakuye muri Kaminuza ya Moncton muri Canada n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byo kwirinda Jenoside yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, rivuga ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho na Perezida wa Repubulika abanje kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agomba kuba afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko kandi nta bundi bwenegihugu agomba kuba bafite.
Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.
4,381 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply