Itohoza :Rutabana na Tuyishimire baba barashakaga gukorera Coup d’Etat Gen.Kayumba Nyamwasa ?
— November 22, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi gikundwa n’abenshi kibabagezaho amakuru aba yatohojwe cyangwa amakuru acukumbuye ndetse n’amakuru ya Politiki aba avugwa ku isi hose ubu iki kinyamakuru cyabatohoreje amakuru amaze iminsi avugwa ko Ben Rutabana yaburiwe irengero.
Hashize igihe Ben Rutabana aburiwe irengero bikaba byaravugwaga ko yari aje mu gihugu cya Uganda anyuze Dubai aturutse mu Bubiligi ndetse agomba gukomeza muri DR Congo aho bivugwa ko RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa ifite ingabo zitorezayo ariko Rutabana akaburirwa irengero hagati ya Uganda cyangwa Congo ashobora kuba ariho yafatiwe.
Muri iyo minsi nibwo n’ushinzwe itangazamakuru muri RNC Tuyishimire Jean Paul yahise yegura ku kazi ke, hashize iminsi hari abantu bacukumbura amakuru yo kubura kwa Rutabana na Tuyishimire ndetse n’umwuka mubi uvugwa muri RNC ushobora kuyisenya burundu.
Amakuru twakuye ahantu hizewe ni uko bivugwa ko Ben Rutabana yashakaga gukora Coup d’Etat akigarurira RNC kandi ari iya Gen.Kayumba Nyamwasa ndetse bikaba bivugwa ko ariyo mpamvu na Tuyishimire yahise yegura ku kazi ke kuko ngo yari afatanije na Rutabana bashaka kwigarurira RNC.

Ben Rutabana na Gen.Kayumba Nyamwasa

Jean Paul Tuyishimire
Hari abantu bavuze ko RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa yatangiranye n’abagenzi be barimo Patrick Karegeya witabye Imana na ba Rudasingwa Theogen uyu akaba nawe yarananiranywe na Kayumba ahitamo gushinga ishyaka rye akaba ashinja Kayumba Nyamwasa ko ari umuntu udashobotse.
Bamwe mu bakurikirana ibibazo bya Politike mu Karere badusabye kudatangaza amazina yabo bavuga ko niba koko Rutabana yarashakaga gukora Coup d’Etat ibyamubaho byose ntawamuririra kuko gukora coup d’Etat uba witeguye no gupfa nkuko mwabibonye byagenze mu Burundi ubwo Perezida Nkurunziza yakorerwaga Coup d’Etat agarutse hapfuye abasirikare benshi ndetse harimo abakomeye abandi barahunga n’ubu barakihisha mu buhungiro.
Amakuru aravuga ko uko kuva muri RNC kw’abantu benshi kandi bakomeye ndetse n’iburirwa irengero rya Rutabana abantu batazi ahubwo amakuru ye abantu benshi baziko yagambaniwe n’abantu bo muri RNC bigiye gusenya burundu RNC hagasigara izina gusa.
Mu gitondo tariki ya 8/9/2019 nibwo RNC yasohoye itangazo rivuga ko itazi irengero rya Ben Rutabana Gervais Condo umunyamabanga wa RNC yakomeje avuga ko buri muyoboke wihuriro afite uburenganzira bwo gukora gahunda ze bwite atabanje kubimenyesha Ihuriro akaba ariho ahera avuga ko ariyo mpamvu Ben Rutabana atabamenyesheje aho agiye.
7,397 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply