Isesengura:Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi akwiye kwirukanwa kubera icyemezo kigayitse cyo kudakinisha Sugira utsinda ibitego Abanyarwanda bakishima.
— November 19, 2019
Please enter banners and links.

Umukinnyi Sugiraataragaruka mu ikipe y’Igihugu Amavubi yaratsindwaga ndetse Abanyarwanda bamwe na bamwe ariko benshi bamaze guta ikizere batagikurikira imikino y’Amavubi kuko yaratsindwaga cyane.
Aho Sugira agarukiye yaratsindaga ndetse Abanyarwanda benshi batangira kugarura ikizere kuko Sugira yaratsindaga urugero u Rwanda rwatsinze DR.Congo iwayo ,rutsinda Ethiopia ndetse rutsinda Sychelles aho hose Sugira yaratsindaga none umutoza ni gute usiga umukinnyi nk’uwo ngo ni uko APR FC yamuhannye kudakina.
Mu byukuri twarababaye Mozambique idutsinze ibitego 2 ku busa turavuga tuti wenda umutoza azisubira ku mukino wa Cameroon akinishe Sugira nawo ntiyamukinisha idutsinda igitego kimwe ku busa kandi iyo Sugira abamo ntiyari kubura igitego byibuze tukanganya kimwe kuri kimwe ariko twababaye cyane yanze kumukinisha.

Sugira Erneste yishimira intsinzi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi


Ubu se ndibaza umuntu uzi ko yagiye atsinda nk’umutoza akaguhesha ishema ndetse abantu bagatangira kugusabira contract y’akazi none ukaba wiyiciye ikizere abanyarwanda bari baguhaye ubu bakaba batangiye kugusabira ko bakwirukana ubwo warenganya ukwirukanye?.
Ibi bituma abantu batekereza niba ikipe y’Igihugu Amavubi ari iy’umuntu ku giti cye cyangwa itagira uyikurikirana ngo amenye imikorere y’ikipe n’imikorere y’umutoza ku buryo umutoza Mashami yakora ibyo yishakiye.
Sugira kuvuga kwe ntacyo bitwaye kuko n’umusitari iyo aza kuvuga adatanga umusaruro nta n’umwe uba umuvugaho ariko kubera ko ibyo akora bishimishije n’iyo mpamvu buri umwe amuvugaho kandi kumubuza gukina ni uguhana Abanayrwanda bose kandi barengana bagomba kwishima.
Umutoza Mashami Sugira yari agiye kumukorera CV nziza akabona akazi gutoza andi makipe akomeye ariko kubera kutareba kure akishinga abantu bamugira inama mbi yo kudakinisha Sugira kubera ko APR FC yamuhannye umutoza nawe akumva ko APR yamuhannye nawe agomba kutamukinisha ibyo n’ibyo bigiye kumwirukanisha ku kazi.
Niba hari abantu bakomeye bakoresha umutoza Mashami akwiye kwegura ku kazi akajya gushaka akandi kuko ibyo n’ukwica umupira .
3,635 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply