umu amakuru- ADEPR:Karangwa John bashatse kumutorokesha itangazamakuru ariko Ikinyamakuru Umusingi kimufotora yiruka ajya mu modoka ya RIB | Umusingi

ADEPR:Karangwa John bashatse kumutorokesha itangazamakuru ariko Ikinyamakuru Umusingi kimufotora yiruka ajya mu modoka ya RIB

Please enter banners and links.

Umunsi w’ejo kuwa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019 nibwo Umuvugizi wungirije muri ADEPR Karangwa John yari yagarutse mu rukiko kuburana ibyaha aregwa birimo gukoresha inyandiko mpimbano aho ashinjwa gutanga Diplome ye y’impimbano ubwo yasabaga uwo mwanya yariho muri ADEPR.

Mu cyumba cy’urukiko rwa Kagarama muri Kicukiro  abantu bari benshi cyane ku buryo icyumba cyuzuye abantu Babura aho bicara abandi bajya gukurikira urubanza mu madirisha .

Karangwa John yagerageje kwisobanura ku byaha ashinjwa ndetse arabyihakana ndetse avuga ko ADEPR irimo ibibazo byinshi ishaka gucikamo ibice ibintu bamwe mu bakirisitu bari baje kumva urubanza bavuga bati ibyo ntago byari ngombwa ko abivuga mu rukiko.

Urubanza rwaratinze cyane ariko aho rurangiriye ,Karangwa bamunyujije mugikari baramwirukansa bamuhungisha abanyamakuru ariko Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubizi kibagezaho amakuru nyayo cyakoresheje ibishoboka byose mu buzima bugoranye ariko byibuze ifoto imwe irafotorwa yiruka ajya kumudoka ya RIB ndetse yahise umujyana.

Urubanza rukirangira hari abagabo baje aho abanyamakuru bari bahagaze batangira gushaka kurwana n’abanyamakuru bavuga ko abanyamakuru batemewe gufotora ndetse umwe twashoboye kumenya witwa Ritararenga akaba ari inyeragutabara ndetse asengera I Nyamata akaba yashakaga kumena camera y’umunyamakuru ariko Polisi iramubuza.

Karangwa John yiruka ahunga itangazamakuru

Aba nibo bashakaga kumena camera y’umunyamakuru no kurwana

Urubanza rwa Karangwa John ruzasomwa kuwa 15 Ugushyingo 2019 hazaba ari kuwa gatanu umusibo ejo ,tubibutse ko mu cyumweru gishize ubwo yazanwaga kuburana ariko rugasubikwa hagaragaye abantu baje mu modoka bafite inkoko 2 imwe ifite ibara ry’umweru indi ifite ibara ritukura abantu bakaba baribajije byinshi kuzana izo nkoko ku rukiko aho bamwe bakekaga ko ari abapfumu bashaka kwica urubanza rwa Karangwa John abandi bati n’amarozi mbese abantu bavugaga byinshi kuri izo nkoko.

Mu bakirisitu bari baje kumva urubanza rwa Karangwa nyuma y’uko rurangiye hari abo twaganiriye batashatse ko amazina yabo avugwa maze bavuga ko biramutse aribyo koko Karangwa yarakoresheje inyandiko mpimbano byaba ari ishyano kuko umuyobozi aba ari intangarugero ku bakirisitu ,umwe ati “Ubwo se yazajya mu ijuru?”.

Umuntu wakabaye ari we uyobora abantu inzira nziza itujyana mu ijuru niwe ubeshya agakora ibyaha?twe dusanga ari ishyano rwose kandi turasaba ababashyiraho kujya bashishoza cyane kuko n’ubundi twabonaga adakwiye uriya mwanya ndetse harimo n’abandi tubona bateza ibibazo mu itorero ryacu.

 

Aba Pastors batukana ubwo ibyo nibyo bigisha abakirisitu no kugira amagambo yinyandagazi?

7,175 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Dushimiyimana November 14, 2019 at 5:38 am

    Ariko se umusingi inyungu mufite muri ADEPR ni iyihe ko mbona mwayibasiye? Ubu hari indi nkuru mugira itari ADEPR? Biragaragara ko mufite ubakorsha udakunda ADEPR. So nabagira inama yo gushaka izindi nkuru z’ibyiza ntimugakunde byacitse tutazabatera ikizere kandi kirahenda.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.