Byongeye byakomeye :Umuvugizi wungirije wa ADEPR Karangwa John yatawe muri yombi hari n’abandi bashobora gufungwa.
— October 27, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019 nibwo bamwe mu bakirisitu bo muri ADEPR basanzwe baduha amakuru batubwiye ko Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yabwiye bimwe mu binyamakuru ko amakuru y’ifungwa rya Rev. Karangwa ari impamo ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.
Yagize ati “Hari amakuru avuga ko yaba akekwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.’’
Umuhoza yakomeje avuga ko “Iperereza riracyakorwa, andi makuru azagenda atangazwa”.
Muri Gicurasi uyu mwaka, nibwo itsinda rya bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero ADEPR basabye ko ubuyobozi bwaryo bweguzwa ku mpamvu z’ibibazo byavugwaga mu itorero.
Muri iyo nyandiko hari aho bakomoje ku kibazo cya Kaminuza ya Tewolojiya ya FATEC aho Umuvugizi wa ADEPR akoresha diplôme itemewe mu Rwanda mu gihe Umuvugizi wungirije ngo akoresha iy’impimbano.
Rev. Karangwa yatorewe kuba Umuvugizi wungirije wa ADEPR Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero nyuma y’igihe yari amaze ayobora Ishami ry’iri torero muri Uganda.
Aha muri Uganda naho havuzwe byinshi kuri uyu mugabo harimo kugurisha itorero ADEPR kugeza ubwo ADEPR ya Uganda yatangaje ko yitandukanije n’iyo mu Rwanda ndetse bakamushinja kubateza ibibazo bya politike hagati ya Uganda n’uRwanda ubwo hafatwaga abanyarwanda 40 barimo gusenga bakaba barashinjaga uyu mugabo ko ariwe wari ubyihishe inyuma.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 276 giteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Uyu mugabo Karangwa John yakomeje kuvugwa ko bamwe mu bakozi yasanze muri ADEPR avuye Uganda kuko niho yabaga ndetse hakaba hari amakuru tugicukumbura avuga ko yari yarasabye ubuhungiro ,bakaba bamushinja kubahoza ku nyeke ashaka kubirukana kubera ko ngo bakoranaga nab a Tom Rwagasana na Sibomana Jean uregero bakaba ari abashoferi yashakaga kohoreza mu Ntara kandi bari bamaze igihe bakorera muri ADEPR I Kigali.
Bamwe mu bashoferi batifuje ko amazina yabo atangazwa baje aho ikinyamakuru Umusingi gikorera I Remera bati mudutabarize tumerewe nabi mudukorere ubuvugizi kuko Karangwa atumereye nabi agiye kutujyana mu Ntara atuziza ko twakoranye na Rwagasana Tom na Sibomana Jean kandi kuba twarakoranye nabo ntacyaha kirimo ku buryo twabizira.
Inkuru y’abashoferi imaze gusohoka mu kinyamakuru Umusingi Karangwa yabakoresheje inama ababaza uwagiye kumwandikisha mu binyamakuru bamubwira ko batamuzi bityo umugambi wo kubimurira mu Ntara uba urapfubye ariko biramubabaza cyane.
Uyu mugabo Karangwa John ubanza muri ADEPR hataramuhiriye kuko ako yakoraga kose baramucungaga ku buryo n’umunsi umugore we ajya gusengera mu Buvumo muri Kicikiro yafatiwemo kubera bitemewe gusengera mu Buvumo nabyo barabitubwira inkuru irasohoka ndetse Karangwa biramubabaza kubona umugore we yandikwa mu binyamakuru.
Amakuru dufite ni uko hari abandi bayobozi bashobora gufatwa nkuko hari abo tuzabagaragariza mu nkuru izasohoka ejo banyereje amafaranga menshi ndetse bivugwa ko bubatsemo inzu ihenze cyane byose tukazabisohora mu nkuru y’ejo.Tubibutse ko hari haherutse gufungwa undi mukozi wari ukomeye wayoboraga hotel ya Dove iba ku gisozi witwa Mbanda Samuel akaba yarashinjwaga ruswa.
6,926 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply