Opinion:Agatogo mu itangazamakuru mu Rwanda aho bahugurwa mu cyongereza kandi bandika mu Kinyarwanda.
— October 22, 2019
Please enter banners and links.

Hari ubwo njya nibaza niba Leta amafaranga ashorwa mu itangazamakuru ijya ikurikirana kumenya uko akoreshwa n’icyo amara niba koko ibyo akora bigira akamaro.
Ibi byo byatumye ntekereza ku inama nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC)ifite inshingano zo kongerera ubushobozi itangazamakuru ariko bakaba bahugura bamwe mu banyamakuru bandika mu Kinyarwanda bagahugurwa mu cyongereza .
Ibi nibyo byatumye mbyandikaho kuko sinibaza niba abahugura mu Kinyarwanda barabuze cyangwa ari byabindi MHC bakora ibyo bishakiye byo guhora batwara abanyamakuru mu Turere dutandukanye ngo barabigisha kwandika inkuru imyaka n’imyaka aribyo bakora gusa.
Numvaga bakagiye bashaka abahugura abanyamakuru bandika ikinyarwanda bagahugurwa mu Kinyarwanda n’abandika mu cyongereza bagahugurwa mu cyongereza kuko abahugura ntibabura ahubwo kubera ko bahawe akarima kabo bakora ibyo bishakiye kuko nta uzababaza ibyo bakora byaba byiza cyangwa bibi.


Mperutse no kubona bahugura abanyamakuru Ikinyarwanda ariko nkabona ibyapa bivuga amahugurwa byanditse mu cyongereza (Banners)nk’ibaza koko ibi bintu bikorerwa mu itangazamakuru bitanga uwuhe musaruro ?.
Kuba nanditse ibi ntibagire ngo wenda hari ikindi kibyihishe inyuma ahubwo njye nkunda itangazamakuru kandi nifuza ko ryava ku rwego rumwe rikagatera imbere n’abarikora bagatera imbere ariko ibi mbona ari agatogo kadafite aho kazatugeza.
N’undi wese ashobora kubyumva akumva biratangaje kuko kumva abantu bandika mu Kinyarwanda bagahugurwa n’abantu bavuga icyongereza n’ibipande cyangwa ibyapa cyane cyane nibyo nibandaho ayo magambo bandika mu cyongereza baba babuze ay’ikinyarwanda ku buryo n’ururimi rw’ikinyarwanda rugakomera.
Ibi simbitindaho cyane kuko n’iyo twavuga ntacyo byahindura kubera ko uwabahaye akarima kabo aho bakora ibyo bashaka umunsi yarambiwe niwe uzababwira cyangwa abategeko guteza imbere itangazamakuru naho ubundi reka twiyandikire.
Twarabivuze ko kujyana abanyamakuru hirya no hino ngo babigisha kwandika inkuru imyaka 5 igashira n’indi igatambuka ntago ari ko kongerera ubushobozi itangazamakuru ahubwo twifuje ko ibi byahera ku bitangazamakuru bikaba aribyo byongererwa ubushobozi ndetse bikaba aribyo bisaba amahugurwa y’abanyamakuru ariko ntibyakunda kubera ko abategura ibyo bita amahugurwa baba bashaka izo za misiyo kugirango bo batere imbere bacuruza ibitangazamakuru byacu babeshya ko itangazamakuru ryateye imbere.
Ubu dufashe ibitangazamakuru muri rusange 20 mu Rwanda bagaragaza ko bateye imbere?uretse wenda abaje vuba bagahita bashukishwa utwo dufaranga ariko ubajije ibitangazamakuru bimaze imyaka irenga 10 bakubwira ko ahubwo basubiye inyuma.
Reka tujya dukomeza twandike kuko hari igihe kizagera abatanga amafaranga nabo bamenye ko nta musaruro ufatika nkuko byari bikwiye kugirango itangazamakuru ritere imbere kuko iyo riteye imbere bigaragaza ko n’igihugu giteye imbere.
Iki n’igitekerezo cyanjye ntago ibyo nanditse ari ihame cyangwa itegeko ko ari ukuri 100% ariko hari abashobora kumva ari ukuri abandi bafite ukundi nabo babibona ariko nabo bafite ibyo bashingiraho bityo rero iki kikaba ari igitekerezo cyanjye.
3,566 total views, 5 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply