Abahanzi basigaye bashaka kumenyekana bakoresheje kubeshya mu itangazamakuru
— June 24, 2016
Please enter banners and links.

Muri iki gihe bamwe mu bahanzi batandukanye bashaka kumenyekana ari uko babeshye mu itangazamakuru aho gukora ibikorwa byabo bigatuma bamenyekana cyane.
Olvis Mugabo na Derek babarizwa mu itsinda Active n’inshuti zabo Vanessa na Teta Sandra ubu mu bitangazamakuru byo mu Rwanda haravugwa bo gusa ko batandukanye.
Hari abandi batangiye kuvuga ko barimo gusabana imbabazi ngo basubirane bias nkaho mu minsi ya vuba izi nkuru zizasimbura izi zirimo kwandikwa hagasubiraho izivuga ko basubiranye nyuma yo guterana amagambo.
Umwe mu nshtu z’aba bahanzi n’inshuti zabo utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko mu minsi yavuba muzumva basubiranye.




Yagize ati “iby’abahanzi ntago mwe abanyamakuru murabimenya kuko ubu basigaye bashakisha kumenyekana ari uko babeshye kuko batabeshye ntibamenyekana niyo mpamvu basigaye bahimba bakabeshya itangazamakuru rigakwirakwiza bikagera kure bityo bakaba baramenyekanye”.
Olvis wari umaze igihe akundana na Miss Vanessa Uwase ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati “Uwo ukunda nagenda ntukababare, kuko aba agiye guha umwanya ugukunda byanyabyo”.
Ibi Olvis yabivuze nyuma y’amagambo Miss Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 yari yatangaje agira ati “Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu… Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza, nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza”.
Icyatumye abantu bamwe bavuga ko ari ugashaka gukora izina kugirango bamenyekane ni uko inkuru ya Miss Uwase Vanessa yari ikivugwa ako kanya hakazamo iya Miss Teta Sandra nawe ngo yatandukanye na Derek.
Aba bakobwa bombi n’inshuti ni gute bombi batandukana n’abahungu b’inshuti zabo babahanzi?.
Ni gute Olvis na Derek batandukana n’abakobwa bakundanaga nabo umunsi umwe kandi aba bahungu ni abahanzi baririmba mu itsinda rimwe ryitwa Active?Ni gute Miss Uwase Vanessa na Miss Sandra Teta bombi ari ba Miss kandi ari inshuti batandukana n’abahungu bakundana nabo icyari mwe ?ibi n’ibibazo abantu barimo kubaza kuko bidasobanutse uburyo batandukana ariyo mpamvu bavuga ko ari ugushaka gukora izina mu bitangazamakuru bitandukanye.
Teta na Derek
Ku rundi ruhande Sandra Teta na Derek nabo basaga nk’abari baraciye umubano ariko baranze kwerura ngo babivuge.
Akimara kumenya ibyo Vanessa yavuze kuri Olvis, Derek yahise atangaza ko noneho nawe atandukanye ku mugaragaro n’umukunzi we Teta, avuga ko ari ‘single’.
Teta Sandra yavuze ko nta kindi kibazo yari afitanye na Derek, ko yabonye yandika ko ari ‘Single’bivuze ko nta mukunzi afite kandi njye nziko dukundana .




Yagize ati “Iyo umuntu avuze ko ari ‘Single’ biba bifite igisobanuro cyabyo niba yaranditse ko ari ‘single’ ubwo ntabwo tukiri kumwe. Ntabwo twigeze tuvugana ko twatandukanye ariko uko yabyanditse nyine ni uko. Twe twari tumeze neza nta kibazo, kuri njyewe nta kibazo twari dufitanye. ”
Derek atangaza ko yatandukanye na Sandra Teta kubw’impamvu zabo bwite bifuje guhisha mu buryo bwo gushaka kumuguma bubahana nk’inshuti, ariko ko babonye bitagishobotse gukomeza gukundana.
Noella
3,247 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply