Umujyi wa Kigali wabonye umuyobozi mushya abantu batahaga amahirwe
— August 17, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wagatandatu tariki 17 Kanama 2019 Rubingisa Pudence ni we watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali. Rubingisa yatowe asimbura Marie Chantal Rwakazina wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi. Yagize amajwi 77 atsinda Rose Rutera bari bahanganye we akaba yagize amajwi 22.
Rubingisa Pudence yahoze ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe imari n’Ubutegetsi. Yaje gufungwa muri Nzeri 2017 akurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ajuririra Urukiko Rukuru rwaje gutesha agaciro icyo kemezo. Ubu yakoraga i Rusororo ku ikicaro gikuru cya RPF afite umwanya wa Managing Director wa Intare Investment.

Rubingisa Pudence
Visi Mayor w’Umujyi ushinzwe Imibereho myiza n’Ubukungu yabaye Umutoni Gatsinzi Nadine naho Visi Mayor ushinzwe Ibikorwa Remezo aba Nsabimana Erneste.
Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali ni Dr Jeannette Bayisenge akaba yatsinze Antoine Mutsinzi wagize amajwi atatu undi agira 8.
Visi perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ni Didas Muganga Kayihura, watsinze ku majwi 11 ariko akaba ari we wiyamamaje wenyine kuri uwo mwanya.
Umunyamabanga yabaye Baguma Rose.Amatora arangiye hari abantu bavugaga ko Rubingiza atahabwaga amahirwe.
4,647 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply