ADEPR Uganda yagurishijwe akayabo ihindura izina,uwayiguze yafungiwe urusengero mu Rwanda aba umurakare, Aba Pasitori bashya basengewe.
— July 14, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi aricyo cyonyine kibagezaho amakuru acukumbuye yizewe afite ibimenyetso kimaze kumenya ko Itorero rya ADEPR Uganda ryamaze kugurwa n’umugabo witwa Muhizi Charles wari ufite amatorero inaha mu Rwanda ariko agafungwa igihe hafungwaga Insengero nyinshi.
Insengero ze zitwaga True salivation uruzwi cyane ni urwabaga Kimironko imbere ya Ituze garden, zimaze gufungwa yahise ahungira Uganda nkuko bivugwa akaba yarakoranye n’inzego zaho kugirango agure ADEPR PCI Uganda kubera ibibazo bimaze iminsi biyivugwamo nyuma yaho Nzahura Torero ihawe kuyobora ADEPR ariko aho kuzahura ikaba irushaho kuzahaza ADEPR nkuko bamwe mu bakirisitu babivuga.
Itorero rya ADEPR PCI Uganda nkuko twacukumbuye twasanze ryanditswe kuri Pastor Karangwa John Umuvugizi mukuru wungirije muri ADEPR mu Rwanda akaba yaravuye Uganda aje kuba umuyobozi wungirije ubwo Nzahura torero yahirikaga ubutegetsi bwa Sibomana Jean na Rwagasana Tom.
Andi makuru tugicukumbura ni ukumenya amafaranga ADEPR PCI Uganda ryaba ryagurishijwe gusa icyo twashoboye kumenya ni uko ngo ari amafaranga menshi cyane.
Nyuma yo kubona inzandiko zivuga ko ADEPR PCI Uganda yanditse kuri Karangwa John kandi hakaba hari amakuru avugwa ko ADEPR Uganda yagurishijwe ,Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Karangwa John umuvugizi mukuru wungirije muri ADEPR niba itorero rye ryagurishijwe kuko rimwanditseho ariko ntibyadukundira tumwoherereza ubutumwa bugufi ariko nabwo ntiyabusubiza kugeza ubwo twasohoraga inkuru tugitegereje ko adusubiza.

Muhizi Charles uvugwa ko yaguze ADEPR PCI Uganda akaba ariwe wari nyiri True salivation ubu yahindutse Pentacote True salivation

Aba Pasitori basengewe uyu munsi
Bamwe mu bakirisitu bo muri Uganda batifuje ko amazina yabo atangazwa batubwiye ko barimo gucukumbura kumenya amafaranga Muhizi Charles yaba yaguze ADEPR PCI Uganda bakazayatubwira vuba kuko ngo n’ibintu byakozwe mu ibanga rikomeye ndetse bakaba batifuzaga ko itangazamakuru rigira icyo rimenya.
Umwe mu bakirisitu twaganiriye nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ibintu byakomeye inaha Uganda ADEPR PCI Uganda yamaze kugurishwa ikaba yaguzwe na Muhizi Charles wahoze afite Itorero True salivation ubu akaba yahize aryita Pantecote True salivation ndetse umunsi w’ejo nibwo hateganijwe kuba inama rusange yo gushyiraho abayobozi bashya”.
Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko hari Abapasiteri basengewe kuri iki cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019 basengerwa na Paster Gahutu Fenias wari washyizweho na Karangwa John asimbuye Theoneste Ntakirutimana woherejwe mu Rwanda na CMI ya Uganda.

Zimwe mu nyandiko zigaragaza ko Karangwa John Umuvugizi mukuru wungirije muri ADEPR yari yariyanditseho Itorero rya ADEPR Ugnda nk’irye ku giti cye.

Bamwe mu bakirisitu bo muri ADEPR PCI Uganda bavuga ko batishimiye ubuyobozi bwa Nzahura torero ndetse ngo bakaba bababaye cyane kubona ADEPR PCI Uganda igiye mu maboko y’undi muntu ku buryo nta ADEPR ikiri muri Uganda.
Umwe mu bakirisitu ba ADEPR muri Uganda wadusabye ko amazina ye tuyagira ibanga kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Ubu se gukuraho ubuyobozi bugerageza ukazana ubuzahaza Itorero inyungu n’izihe?ubu se kuba tutagifite ADEPR muri Uganda n’inyungu cyangwa n’igihombo gikomeye?byose Karangwa John niwe ubiri inyuma kuko twasanze ririya torero yararyiyanditseho kandi ntago byemewe ikintu kikwanditseho mu mategeko undi kuza akagitwara ukicecekera iyo aza kuba ntacyo abiziho yari kuza akarega tugakomeza kugira ADEPR yacu kuko turayikunda cyane”.
Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyashatse kubaza uvugwa ko ariwe waguze ADEPR PC I Uganda Muhizi Charles ariko kuri Telephone ye igendanwa ntibyadukundira ariko tukaba tubijeje ko aho bizakundira tuzabagezaho ibyo azaba yabivuzeho byo kugura Itorero rya ADEPR ndetse na Karangwa John wanze kudusubiza hari igihe nawe yaduha amakuru uko byifashe nayo tukayabagezaho.
Ikinyamakuru Umusingi ejo kizabagezaho inkuru y’inama rusange izaba yo gushyiraho nyobozi n’urutonde rw’abazahabwa kuyobora zimwe mu Ndembo zo muri Kampala, tukazarubagezaho biyemeje kwigarurira ADEPR PCI Uganda.
Gatera Stanley
12,024 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply