Ibibazo bya Uganda n’uRwanda bishobora gukemukira muri Angola nyuma y’uko Perezida Kagame na Museveni bahuriyeyo ?
— July 12, 2019
Please enter banners and links.

Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, yatumiye abakuru b’ibihugu barimo Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda mu nama iziga ku bibazo birimo n’iby’umutekano mu Karere.
Iyi nama iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Luanda kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola yatangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ko ingingo z’ingenzi zizaganirwaho mu mutima w’iyi nama zirimo “Umutekano n’ibibazo byo mu Karere.’’
Iyi nama yateguwe mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC wifashe neza ku butegetsi bwa Tshisekedi ariko ukaba urimo akangononwa hagati yarwo na Uganda.
Inama izahuza abakuru b’ibi bihugu yitezweho kuzaganirirwamo ibyo bibazo byose bibangamiye umutekano wo mu karere dore ko ibihugu byose binahuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR.
ICGLR yashyizweho mu 2006 nyuma y’ubusabe bw’imiryango mpuzamahanga irimo na Loni. Yahawe inshingano zo guhuza, kugenzura no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere.



Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, u Burundi, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Sudani, Congo Brazzaville, Tanzania na Zambia.
U Rwanda rusanganywe umubano na Angola ushingiye ku kubungabunga amahoro n’uburumbuke mu baturage babyo no mu karere biherereyemo.
Muri Gashyantare 2019, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.
Ikibazo gihangayikishije abantu kikaba ari ikibazo cyo gufunga imipaka ndetse n’abantu bavuga ko bahohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda kandi mbere abantu baregendaga nta kibazo kandi iki kibazo kikaba cyarateje ibihombo bikomeye abaturage mu bihugu byombi urugero nka Bus zatwaraga abagenzi kuba zitagenda ari nyinshi byateje ibihombo ku mpande zombi ,amacumbi abantu bararagamo Kampala ararira ibihombo n’abcuruzi muri rusange.
U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe irwanya ubutegetsi nka RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa ko yitoreza muri Uganda ndetse na FDLR kandi bikavugwa ko iyo mitwe iri mu gihugu cya Congo ariyo mpamvu na Perezida wa Congo Félix Tshisekedi nawe yatumiwe kugirango baganire ku kibazo cy’umutekano muri rusange.
U Rwanda na DR.Congo na Angola bari baherutse gusinya amasezerano yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo ariko Museveni akaba atari ari muri ayo masezerano nyuma yo gusinya ayo masezerano ku bihugu twavuze Museveni yavuze ko ashaka kujya kurwanya ADF muri Congo aho abantu batangiye gucyeka ko intambara ya Congo ishobora kongera kuba nk’iyigeze kuba muri za 98 na za 2000.
4,309 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply