umu amakuru-  Charly na Nina bagiye gusohora amashusho y’indirimbo yabo nshya Agatege yitezweho gukundwa cyane | Umusingi

13474267_1124447547598645_1259620703_n  Charly na Nina bagiye gusohora amashusho y’indirimbo yabo nshya Agatege yitezweho gukundwa cyane

Please enter banners and links.

13474267_1124447547598645_1259620703_n

 

Abahanzi 2 ba bakobwa bazi guhanga bafite amajwi meza umuziki banywa nkabanywa amata kuko iyo urebye indirimbo zabo ushobora kugirango ntago ari abanyarwandakazi kuko umuziki wabo umaze kugera ku rwego mpuzamahanga.

Uyu munsi Kuwa 18 Kamena 2016 umwe muri aba bahanzi witwa Nina yazindutse ashyira ku rubuga rwe rwa Facebook ifoto igaragaza ko hari indirimbo yitwa Agatege bagiye gusohora amashusho yayo.

Ikinyamakuru cyashatse kubaza Charly uririmbana na Nina kugirango nawe agire icyo abwira abakunzi babo ku bijyanye n’iyi ndirimbo ariko ntibyakunda.

Umujyanama wabo mu bya muzika witwa Muyoboke Alex abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi niba iyi ndirimbo yararangiye yemeje ko Kuwa mbere  bazayishyira hanze ndetse yagize ati “ni indirimbo nziza cyane ndizera ko izaruta izindi zose”.

Abajijwe aho yakorewe yavuze ko yakorewe mu Rwanda ikorwa na Meddy Saleh ukora akazi ko gutunganya indirimbo nk’umwuga we bakunda kwita producer mu ndimi z’amahanga.

Uyu mu Producer Meddy Saleh akaba azwiho gukorera abahanzi neza kandi indirombo zabo zikaba nziza ndetse zigakundwa kubera ubuhanga agira mu mwuga we nkuko abahanzi benshi bagiye babigaragaza mu ndirimbo zabo.

13457699_1124452360931497_1130568193_n

13479480_1124452374264829_1373510002_n

Ku bijyanye n’amafaranga yashowe mu gukora iyi ndirimbo kuko burya indirimbo z’amashusho kugirango ibe nziza ni uko iba yashowemo amafaranga menshi ariko Muyoboke yirinze kugira icyo abivugaho ariko ati icyo nakubwira amafaranga yashowemo mugukora indirimbo Agatege ni menshi.

Aba bahanzi bakabaye bari mu irushanwa rya PGGSS 5 kuko ibihangano byabo birakunzwe kandi barakora bikagaragara.Hari benshi byababaje kuba bataragiye mu irushanwa rya PGGSS 5 kuko abakunzi babo bemeza ko igikombe bari kugitwara .

Umwe mu bafana baba bahanzi witwa Iradukunda M .Grace yagize ati “twarababaye cyane kubona abahanzi Charly na Nina bataragiye muri PGGSS 5 kuko aho bari gutaramira hose bagashyiramo indirimbo yabo Indoro ntawari gusigara yicaye ku buryo twe twumvaga abanyamakuru bazabatora kuko aribo batora ariko nta kundi reka dutegereze izakurikira”.

13487675_1124452330931500_2058260226_n

13492811_1124452350931498_1786062948_n

Charly

Undi mufana waba bahanzi witwa George utuye Kicukiro yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko buri munsi acuranga indirimbo yaba bahanzi yitwa Indoro byibuze inshuro zirenga 10 ku munsi akaba asanga ari bo bahanzi ba mbere mu Rwanda ati “kandi ndabyizeye aba bahanzi indirimbo yabo Indoro izaba indirimbo y’umwaka kuko ntayindi ndabona iyiruta hano mu Rwand”.

Muyoboke Alex uzwiho kuyobora abahanzi akabageza ku ntsinzi yemeje ko indirimbo Indoro ariyo ya mbere ndetse avuga ko ubu ufite abantu bagera  kuri benshi cyane bari hafi kugera Miliyoni bayikurikira ahantu hose (Viewers).

????????????????????????????????????

????????????????????????????????????

Muyoboke Alex

Muyoboke yayoboyeho(Umujyanama) Tom Close bagera ku ntsinzi ,ayobora Dream Boys bagera ku ntsinzi ,ayobora Urban Boys bagera ku ntsinzi ubu akaba ayoboye Charly na Nina ariko urwego amaze kubagezaho buri wese ararushima cyane kandi abenshi bemeza ko azabageza ku ntsinzi ikomeye cyane.

Ikindi uyu mugabo Muyoboke azwiho ni uko ari mu bantu batangije umuziki nyarwanda no kuwuteza imbere ategura n’ibitaramo  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko icyo gihe mu Rwanda hakundaga gucurangwa indirimbo z’ingande n’inzayirwa nkuko babyitaga icyo gihe ariko ubu umuziki w’abana babanyarwanda umaze kugera ku rwego mpuzamahanga .

Noella

3,294 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.