Mama yansenyeye urugo none ntagishaka ni uko nkandagira mu rugo rwanjye
— June 17, 2016
Please enter banners and links.

Nshaka umugabo nari nziko ngiye kugira ibyishimo ariko siko byangendekeye kubera Mama wanjye.Ababyeyi bacu turabakunda cyane kuko batugira inama iyo hari aho bitagenze neza ariko bamwe aho kutugira inama ahubwo baradusenyera ndetse tukaba abanzi.
Abana babakobwa hari abakura bakagera igihe cyo gushaka abagabo bakuba nk’abandi bose ariko bamwe baba badafite ababyeyi bikabababaza kuko buri mubyeyi yifuza kugira ibyishimo by’umwana we iyo abonye y’ubatse.
Umwana nawe ashimishwa no kwereka ababyeyi be ibyiza harimo no kubereka urugo rwiza bishimisha abana ndetse n’ababyeyi bakishima ariko hari ababa bafite ababyeyi ariko bakaba aribo babasenyera.Banyita Sarah Nakakaawa mfite imyaka 30 ntuye Nakaseke ,nakuze nk’abandi bakobwa bose ngeza igihe nshaka umugabo tumera neza kumara igihe ndetse tubyarana abana 3.
Nageze aho umugabo wanjye mujyana kumwereka Mama wanjye kugirango mbone umugisha wababyeyi ariko icyantangaje ni uko nyuma umugabo wanjye yatangiye kujya ajya gusura Mama atambwiye kandi akagaruka mu gicuku.
Umugabo wanjye yajyaga aza bwije cyane nka saa munani z’ijoro cyangwa saa cyenda bugiye gucya nkatekereza ko aba yagiye mu bandi bagore tugatongana rimwe na rimwe akankubitira imbere y’abana batureba.
Hari umunsi namubajije aranyihorera ndakomeza ndamubaza ageze aho ambwira ko aba ava gusura Mama wanjye numvaga bimbabaza umugabo guhora aza mugicuku mubajije impamvu niba wenda hari ibyo ntakora neza mu buriri cyangwa mutekera nabi ahubwo ambwira ko aba avuye gusura Mama wanjye.
Narababaye ariko sinahise njya kubaza Mama kuko umugabo yarakomeje aza mu gicuku mubajije aho avuye arongera ambwira ko avuye gusura Mama kandi Mama nta mugabo afite ,kuva icyo gihe natangiye kumenya ko umugabo wanjye asambanya Mama wanjye.
Nagiye mu rugo kwa Mama natangiye kuzana icyo kiganiro cy’umugabo wanjye uburyo aza mugicuku ako kanya Mama yatangiye kuntuka ,ancira mu maso ndahaguruka ndagenda ,kuva icyo gihe Mama ntagishaka kumbona mu maso ye ndetse ntagishaka ni uko njya kumusura.
Nasubiye mu rugo umugabo nawe aranyirukana ubuzima burankomerera ndetse n’abana banjye umugabo abatwara kwa Nyirakuru ubyara se kandi ikimbabaza ni uko batiga.
Ubu ndikodeshereza ndetse natangiye gushaka icyo nkora kugirango abana banjye bige neza ariko aho se yabajyanye mucyaro bambwiye ko batiga .
Muhungu John
3,013 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply