Polisi yatangiye gukurikirana ikibazo cy’umuturage wakubiswe kubera gutanga amakuru
— June 18, 2016
Please enter banners and links.

Umuturage witwa Furaha Alexandre utuye I Kawangire mu Murenge wa Rukara Akarere ka Kayonza yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Polisi yatangiye gukurikirana abamukubise bakamukomeretse bikabije ariko abamukubise bamuziza gutanga amakuru y’abantu bacuruzaga amafaranga y’amahimbano batakurikiranywe.
Uyu muturage witwa Furaha amaze iminsi ikibazo cye yarakigejeje ku nzego zitandukanye ariko cyaranze gukemuka ku buryo nabamukomerekeje avuga ko bamuhiga bashaka kumwica.
Furaha yagize ati “ndahigwa bikomeye isaha ni saha muzumva ko nishwe kandi urupfu rwanjye bazarushyire ku mucamanza wariye ruswa akananirwa gufunga abantu bankubise bashaka kunyica none bakaba bampiga bashaka kunyica”.
Kuwa 15 Kamena 2016 Furaha yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko nyuma y’ibibazo yahuye nabyo ko bamuroze urushwima akajya mu bitaro I Gahini bakamuburamo indwara agahitamo kujya kwivuriza mu bavuzi Gakondo.
Akimara kugera kuri uwo muvuzi I Karubamba baramukurikiranye bashaka kumwicirayo nibwo uwamuvuraga yamubwiye ko hari imodoka yaje imushaka.
Furaha yagize ati “ubu n’umuganga wamvuraga yanyirukanye ntarangije imiti ambwira ko yamenye amakuru ko hari abantu bashaka kunyica ubu nasubiye mu rugo kandi imiti irakomeye kuyinywa uteri kumwe n’umuganga ishobora kuguhitana”.
Furaha yakomeje avuga ibyo umuganga yamubwiye ko aramutse yiciwe iwe byavugwa ko yari yaje kwiba cyangwa akagerekwaho ibindi byaha.


ACP E KARASI Furaha wakubiswe agakomeretswa
Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 7 Kamena 2016 cyabajije ukuriye polisi Intara y’Iburasirazuba RPC E Karasi niba abaturage aribo batanga amakuru bakabona mugenzi wabo arimo guhura n’ibibazo ntarenganurwe niba bazongera kuba amakuru?.
RPC E Karasi ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko ari ikibazo gikomeye niba umuturage atanze amakuru akabizira ati “sinarimbizi ariko ngiye kugikurikirana kuko tutarengeye abaduha amakuru abaturage ntibakongera kuduha amakuru kandi aribyo tubashishikariza kujya baduha amakuru kugirango dufatanye nabo gucunga umutekano”.
Furaha akaba arimo gukurikirana n’amafaranga ibihumbi Magana atatu na Mirongo itanu (350.000Rwf) urukiko rwaciye abantu 8 bamukubise bakamukomeretse ariko nayo ntarayabona kandi akaba amaze imyaka 2 asiragizwa n’urukiko rwa Rukara ashinja kurya Ruswa.
Furaha ati “nagiye ku rukiko I Rukara umucamanza ambaza ibibazo byinshi ngo kuki naje ntabanje kubahamagara ngo mbabwire ,ati ni nde uha amakuru umunyamakuru ngo atwandike ,ati wowe n’uriya munyamakuru muziko mwabizi mugakurikiranwa?n’ibindi byinshi”.
Furaha akomeza avuga ko bamubwiye ko bazabanza kubaza niba abamukubise batarajuriye ariko akibaza niba iyo bajuriye batamenyesha uwo baburana?.
Ikindi Furaha yibaza niba urukiko rwa Rukara icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igihano cyo gucibwa amande?.
Furaha yakubiswe n’abantu 7 barimo uwitwa Marirwa ,Hitimana Phenias ,Mukashawigi Modestine ,Habimana Appolinaire ,Nyamwambara Silire ,Rubega ,Ndungutse na Sadi aba bose tubabona kuri copy y’Akagali dufite .
Ikinyamakuru Umusingi cyabajijeho bamwe mu bavugwa muri iki kibazo umwe witwa Nyamwambara Silire maze avuga ko Furaha yari yasinze igare ryamugushije .
Naho Hitima we yagize ati “rwose Furaha yarakubeshye ndetse ibyo avuga sibyo nushaka amakuru nyayo uzaze bose abo avuga uvugane nabo”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umushinjacyaha uvugwa na Furaha icyo avuga ku kibazo cya Furaha maze agira ati “Furaha ndamuzi nk’umuturage usanzwe ,ibyo avuga nibyo ariko abantu avuga baraburanye bararekurwa ndumva ibindi wabibaza umushinjacyaha mukuru”.
Umuvugizi wa polisi Intara y’Iburasirazuba akaba yaratangarije Ikinyamakuru Umusingi ko iki kibazo akizi ariko umushinjacyaha yabarekuye abakubise bagakomeretsa Furaha ati “ikibazo kiri ku mushinjacyaha wabarekuye”.
Furaha avuga ko hashize iminsi 2 haza abapolisi bashaka amakuru y’abantu bamukubise bakamukomeretsa ati “ubanza polisi yinjiye mu kibazo kuko hari abapolisi numvise baje bashaka amakuru yanjye n’abankubise bakankomeretsa ariko njye nzigira kureba RPC mwihere umwanzuro w’urubanza nawe yirebere azumirwa”.
Gatera Stanley
2,518 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply