Menya Abanyarwanda bareze Uganda mu rukiko rwa EAC basaba asaga miliyoni y’amadolari kubera ibyo bakorewe
— June 17, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi bamwe mu banyarwanda batoterejwe mu gihugu cya Uganda, bitabaje Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basaba ko rutegeka icyo gihugu cya Uganda kubaha impozamarira isaga miliyoni y’amadolari.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019 nibwo abanyarwanda batatu bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda bari kumwe n’umunyamategeko wabo Richard Mugisha, bashyikirije ikirego ishami ry’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rikorera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Abo banyarwanda ni Ezechiel Muhawenimana w’imyaka 36 n’umugore we Dusabimana Esperance, bafunzwe amezi icyenda, uwo mugore agafungwa atwite akaza no kubyarira umwana muri gereza.
Uyu muryango wo mu Karere ka Ngororero urasaba impozamarira y’ibihumbi ijana by’amadolari byo kuba barafunzwe bashinjwa kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bagatotezwa kandi baranyuze ku mupaka bujuje ibyangombwa.
Muhawenimana n’umugore we bavuga ko bafashwe muri Nyakanga umwaka ushize ubwo bari bagiye gushyingura nyinawabo w’umugore wabaga mu gihugu cya Uganda.
Undi watanze ikirego ni Musoni Hakolimana Venant wo mu karere ka Ngororero usaba miliyoni y’amadolari ku bw’iyicarubozo yakorewe ubwo yafatirwaga muri Uganda.
Mugisha Richard wunganira abo banyarwanda yavuze ko hari n’abandi bagera kuri batanu bamaze kumwegera bamusaba kubaburanira.

Muhawenimana n’umugore we bafungiwe muri Uganda bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, batoterezwayo

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutanga ikirego, Mugisha yavuze ko bizeye ubutabera mu rukiko batanzemo ikirego kuko ari cyo rushinzwe.
Yavuze ko bibabaje kuba abakiliya be barakorewe iyicarubozo mu gihugu kigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cyagiye gishyira umukono ku masezerano yamagana imikorere nk’iyo.
Yagize ati “Urukiko turarwizeye kuko twatanzemo ikirego. Ni nacyo rumaze. Abashinze uyu muryango bari bazi ko hashobora kuzavuka ibibazo bashinga uburyo bwo kujya bakemura ibyo bibazo uko byavutse ariyo mpamvu urukiko rwagiyeho. Turarwizeye ko ruzaca urubanza rutabogamye.”
Mugisha wahoze ayoboye urugaga rw’abavoka bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko nta mafaranga azaca bakiliya be.
Urugaga rw’abavoka mu Rwanda nirwo rwamusabye kubaburanira nyuma y’uko barwegereye, Mugisha abyemera kuko yabonaga icyo baharanira ari cyo.
Ati “Ntabwo nzabaca amafaranga kuko icyo baregera ni ikintu mfitemo ubushake kuko nemera ko abantu batuye EAC ikizakomeza kudufasha ari ugukomeza gukorera hamwe. Iyo havutse ibibazo nk’ibyo bikwiriye gushakirwa umuti hifashishijwe uburyo buhari.”
Mugisha avuga ko nta kubogama yumva kuzaba mu rubanza rw’abo yunganira kuko urukiko rufata imyanzuro rushingiye ku bimenyetso atari amarangamutima.
Hashize igihe abanyarwanda batandukanye boherezwa na Uganda bakaza bavuga ko bafashwe nta cyaha bashinjwa, bagafungwa nabi bagakorerwa iyicarubozo kandi ntibemerewe gusurwa.
Mu cyumweru gishize hari abandi banyarwanda 20 birukanywe muri icyo gihugu nyuma yo kumara igihe bafungiwe ahantu hatandukanye muri icyo gihugu.
Muri Werurwe uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari abanyarwanda basaga 900 bafunzwe binyuranyije n’amategeko muri icyo gihugu.
Ibyo byatumye Guverinoma igira inama abanyarwanda kutajya muri Uganda ku mpamvu z’umutekano wabo nyuma y’aho gukemura icyo kibazo mu buryo bwa dipolomasi binaniranye.
Twabibutsa ko uru rukiko aba Banyarwanda barezemo Uganda rwa East Africa na Ingabire Victoire Umuhoza yarurezemo Leta y’uRwanda.
3,297 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply