Ubury Col.Bikomagu yishwe nawe yarishe Ndadaye urupfu rubi cyane n’uburyo Rajabu yafashije Nkurunziza kujya ku ntebe nyuma akamufunga imyaka 13
— June 17, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko mumaze kubimenyera ko Ikinyamakuru Umusingi aricyo cya mbere kibagezaho amakuru ya Politike yo mu karere ndetse n’isesengura ku bibazo biba bivugwa mu bihugu runaka bityo uyu munsi tukaba tubagejejeho amakuru amwe ku gihugu cy’uBurundi nkuko bamwe bakomeje kubidusaba.
Twashatse guhera ku makuru y’umugabo witwaga Col.Bikomagu wari ukuriye ingabu z’uBurundi igihe cya Perezida Buyoya ariko Buyoya akaba yarakuweho na Ndadaye kubera ikibazo cy’amoko cyahitanye benshi muri icyo gihugu.
Igihe cya Buyoya yari afite opozisiyo ikomeye cyane y’abahutu bashaka ko ubutegetsi busaranganywa n’abahutu bakagira imyanya muri Leta.
Icyo gihe habaye kwicana cyane ku buryo Mandela Nelson na Nyerere babigizemo uruhare bumvisha Buyoya ko habaho amatora arabyemera ariryo kosa kugeza uyu munsi Abatusi bashinja Buyoya kwemera amatora kandi aziko Abahutu ari benshi.
Amatora yarabaye Buyoya aratsindwa uwitwa Ndadaye aratsinda kubera ko icyo gihe yari akomeye muri opozisiyo ameze nkuko ubona Bobi Wine muri Uganda.
Ndadaye amaze gutsinda mu irahira rye bivugwa ko yakoresheje imvugo itera ubwoba Abatutsi ko gahunda zose zigiye guhinduka afungura imfungwa zose Buyoya yari yarafunze ahindura ibintu byinshi Abatutsi babona ko bagiye guhura n’ikibazo gikomeye nibwo Col.Bikomago wari ukuriye ingabo yapanze umupangu wo kumwica.

Perezida Nkurunziza Pierre

Husein Rajabu

Ndadaye yayoboye iminsi 90 gusa nibwo Col.Bikomago yohereje abasirikare bafata Ndadaye bamuzengurukana mu bigo byagisirikare asa nusaba imbabazi bamukubise barangije bamujyana kwa Col.Bikomagu kubonana nawe arangije kuvugana nawe abasirikare baramubaza ngo dukore iki?Col.Bikomagu arabwira ngo mukora uko twabyumvikanye bahita bamushyira umugozi mu ijosi baramwica.
Col.Bikomagu nawe yaje kwicwa ku gihe cya Nkurunziza Pierre igihe yari yakorewe Coup d’Etat yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu ,Nkurunziza agarutse hafashwe benshi barafungwa abandi baricwa abandi barahunga aribwo Col.Bikomagu yarashwe kumanywa yihangu avuye gusenga bamurasira ku gipangu cy’iwe atashye.

Col.Bikomagu

Hanyuma kuri Rajabu na Nkurunziza Pierre bose bahoze mu ishyamba muri opozisiyo ariko haza kubaho imishyikirano yo guhuza opozisiyo kugirango bitoremo uyobora inzibacyuho imyaka 2 aribwo Rajabu wari uzwi cyqane ndetse akomeye yahisemo Nkurunziza avuga ko abona usa n’utabogamye cyane kubera Rajabu bamwumvaga cyane baremeye Nkurunziza aba akabye intebe gutyo.
Nkurunziza amaze kugera kubutegetsi yatangiye guhindura ibintu abamufashije atangira kubikiza birangira afunze Rajabu imyaka 13 ariko Rajabu aho abera akaga yaje gutoroka gereza amazemo imyaka 8 ,Nkurunziza yomgeye kumva Rajabu ku ijwi ry’Amerika avuga mu gihe yari aziko ari muri gereza biramucanga.
Ubu Rajabu uko byagenda kose arakora ibishoboka byose kwihorera uburyo Nkurunziza yamufunze ariko n’uburyo yatorotsemo kugeza uyu munsi Nkurunziza Pierre Perezida w’iBurundi ntarabumenya.Tuzakomeza kubagezaho n’andi makuru yisesengura ku Burundi n’ibindi bihugu nkuko mubidusaba.
Gatera Stanley
7,498 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply