Liverpool yakoze ibitangaza bidasanzwe isezerera Barcelona muri ½ cya Champions League nyuma yo kwishyura ibitego 3 ikabirenza
— May 8, 2019
Please enter banners and links.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 7 Gicurasi 2019 byari ibyishimo bisendereye ku bakunzi ba Liverpool no ku banga Lionel Messi na bagenzi be bakinira FC Barcelone ubwo iyi kipe yo muri Espagne yandikirwagaho amateka n’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.
Hari mu mukino wa 1 /2 cya UEFA Champions League wo kwishyura nyuma y’uwari wabereye i Nou Camp muri Espagne aho FC Barcelone yari yatsinze Liverpool ibitego bitatu ku busa.
Liverpool yagiye mu kibuga idahabwa amahirwe na make yo kugera ku mukino wa nyuma bitewe n’uko itari ifite abakinnyi bayo bakomeye barimo Mohammed Salah n’abandi nka Firmino na Keita bafite imvune ndetse bitewe ni uko yari yatsinzwe ibitego byinshi .
Ku munota wa karindwi, umusore ukomoka muri Kenya, Divock Origi, wari wagiriwe icyizere agatangira uyu mukino w’ishiraniro, yafunguye amazamu nyuma yaho ikipe ye yari imaze umwanya isatira cyane.






Igice cya mbere cyarangiye Liverpool irushwa mu guhererekanya umupira ariko yakoresheje imbaraga nyinshi mu kibuga bigaragazwa n’uburyo abakinnyi bayo birukanse ibilometero byinshi kurusha aba Barcelone.
Mu gice cya kabiri, umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yakoze impinduka akura mu kibuga Robertson wari wavunitse yinjiza Georginio Wijnaldum wahise atsindira ikipe ye ibitego bibiri byihuse ku munota wa 54 na 56.
FC Barcelone yatangiye kuyoberwa ibibaye, ariko ikomeza guherekanya umupira neza ishaka kureba ko yabona igitego cyatuma ikomeza ariko uburyo burabura.
Ni mu gihe ku ruhande Liverpool yo imbaraga ziyongeraga umunota ku wundi, byaje no kugeza ku munota wa 79 ubwo iyi kipe yari ku kibuga cyayo yabonaga koruneri igaterwa mu buryo bwihuse n’agasore kakiri gato Trent-Alexander Arnold, Origi wari uhagaze wenyine ahita atsinda igitego mu gihe ba myugariro ba Barcelone bari barangaye.







Umukino warangiye ari ibitego bine bya Liverpool ku busa bwa FC Barcelone yari ifite impamba y’ibitego bitatu ariko bitigeze bigira icyo biyimarira.
Liverpool iraza gutegereza ikipe izayisanga ku mukino wa nyuma hagati ya Ajax yo mu Buholandi na Tottenham yo mu Bwongereza mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Liverpool igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa kuko yahaherukaga umwaka ushize igikombe ikagitwarwa na Real Madrid.Iyi kipe ya Liverpool yaherukaga iki gikombe mu mwaka wa 2005 nabwo yabanje gutsindwa na AC Milan ibitego 3 ku busa mu gice cya mbere maze mu gice cya kabiri Liverpool irabyishyura maze ikipe zombi byazisabye kujya muri Penalite birangira Liverpool yatozwaga na Banitez itwara igikombe.
Ndayambaje F
3,331 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply