Sankara Calixte umuvugizi wa FLN wigambaga ibitero muri Nyungwe ashobora kuba afungiwe mu Rwanda?
— April 15, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki ya 15 Mata 2019 Sankara Callixte wo mushyaka MRCD rya Rusesabagina Paul umaze iminsi uvuga ko ingabo ze arizo zagabye ibitero bitandukanye ku banyarwanda bigahitana bamwe abandi bagakomereka bakanasahura imitungo y’abaturage amakuru yiriwe acicikana ku mbugankoranyambaga ko yatawe muri yombi afatiwe mu gihugu cya Comoros.
Sankara watangaje ko ari umuvugizi wingabo za FLN zishamikiye kuri MRCD yari amaze iminsi atangaje ko ingabo avugira zigaruriye Nyungwe n’utundi duce turi hafi y’ishyamba rya Nyungwe.
Ifatwa ry’uyu muvugizi w’inyeshyamba za FLN ryemejwe n’amakuru y’abanya Comoros biciye ku rukuta rwa facebook batangarizaho amakuru atandukanye akomeye muri iki Gihugu “La Chaine Comorienne” aya makuru avuga ko uyu mugabo yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ari naho yahise ashyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda cyamushakishaga nkuko u Rwanda ruherutse gusohora impapuro z’abantu batandukanye nawe arimo zo kubata muri yombi.
Uyu mugabo uvuga ko afite ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FLN nubwo yari amaze imisni yigamba ibitero byo muri Nyungwe hari amakuru avuga ko batari bororohewe kuko mu minsi yashize abagera kuri 70 bafashwe matekwa bakaba bafungiwe i Kami n’abandi barenga 10 bakicwa nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Trumpet cyo muri Uganda.
Taliki ya 7 Mata ubwo Perezida Kagame yakagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru yavuze ko benshi mu bigamba ibitero bya Nyungwe batazi ibyo barimo kuko bitazaborohera.
Nubwo iri fatwa rya Sankara ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga Leta y’u Rwanda ntiragira icyo ibitangazaho ndetse na bamwe mu barwanya leta y’u Rwanda bavugira cyane ku mbuga nkoranyammbaga bahase MRCD ibibazo bayisaba kubeshyuza amakuru y’ifatwa rya sankara cyangwa ngo bayemeze ariko MRCD nayo yaruciye irarumira.
Sankara yaba abaye uwa gatatu ufashwe n’u Rwanda mubo rwashakaga muri iyi minsi ya vuba kuko ruherutse gufata abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR nubwo Leta nabwo yatinze kwemeza aya makuru ariko ikaza kubyemeza nyuma ikanabageza mu nkiko z’imbere mu gihugu.
Sankara kimwe na Rusesabagina Paul ukuriye ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ni bamwe mu baherutse gushyirirwaho impauro mpuzamahanga zo kubata muri yombi na Leta y’u Rwanda ibashinja ibyaha bitandukanye.
Ikinyamakuru Umusingi kiracyagerageza kubashakira amakuru nkuko hari abantu bamwe na bamwe batwemereye kuzayaduha ari nako tugerageza kubaza inzego zibishinzwe mu Rwanda ariko ntibiradukundira mu gihe zitaratangaza ifatwa rya Sankara kumugaragaro.Aya makuru turacyakurikirana.
10,006 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply