HDI yahuguye abanyamakuru kugirango bayifashe gusobanurira abaturage kuringaniza urubyaro bigamije iterambere ry’igihugu
— February 13, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 12 Gashyantare 2019 muri Classic hotel habereye amahugurwa yateguriwe abanyamakuru ateguwe na HDI umuryango wigenga ushinzwe iterambere n’uburenganzira,ukaba warateguwe amahugurwa y’abanyamakuru kugirango nabo basobanurire abaturage gahunda zo kuringaniza urubyaro ko ku byara bacye biri mu bitera iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi wa HDI Dr.Kagaba Aflodis yabwiye ko abanyamakuru bakwiye kugaragaza uruhare rwabo mu kubaka igihugu cyiza bigisha abaturage ko kuboneza urubyaro bakabyara abo bashoboye aribyo bituma igihugu gitera imbere.
Dr.Kagaba yagize ati “Niba dushaka ko igihugu cyacu gitera imbere kikaba nka Singapole ni uko dukwiye kwigisha abaturage ku byara abana bacye kuko ubutaka dufite ntibwiyongera kandi abantu babyara buri munsi ku buryo ari ikibazo kwiterambere ry’igihugu”.

Abanyamakuru bakurikirana amahugurwa


Cleophas Barore umuyobozi wa RMC nawe yari mu bahuguwe

Umuyobozi wa HDI Dr.Kagaba


Hon.Mporanyi Theobald yigisha ku myororokere no kuringaniza urubyaro



Mbere Y’uko umuyobozi wa HDI yagezaga ijambo rye ku banyamakuru bari babanje guhugurwa na Hon.Mporanyi Theobald wabasobanuriye ku myororokere ,ku bijyanye no gusama ku mugore cyangwa umukobwa ,amatariki yo gusama kuri bamwe bagira ahindagurika,inda zitateganijwe n’ibindi byinshi ko byose ari byiza ko buri muturage abimenya.
Abanyamakuru iyo batangaje inkuru bazi neza bifasha abaturage nabo kumenya gahunda yo kuringaniza urubyaro ariyo mpamvu HDI yashatse ko abanyamakuru bahugurwa ku kuringaniza urubyaro kandi babitangaze kubera ko iyo batangaje inkuru zigera kuri benshi nkuko abayobozi ba HDI babivuze.
Umuyobozi wa HDI Dr.Kagaba yavuze ko ari gahunda ndende bafite kuzengura igihugu cyose buri Karere bazajya bahura n’urubyiruko rusobanurirwe gahunda yo kuringaniza urubyaro ndetse bahure n’abakora uburaya n’abandi barebwa n’iyi gahunda ariko ikaba igamije itera mbere ry’igihugu.
Abantu baringanije urubyaro bakabyara abana bacye ,umwana yiga neza ,akarya neza ,akaryama neza ,akivuza neza n’ababyeyi bakabaho neza badahangayitse kubera bafite abana benshi kubatunga bikaba ikibazo ,ibyo byose nibyo HDI ishaka ko abantu babyara bacye ariryo terambere.
Nyuma yo guhugurwa abanyamakuru bahawe umwanya bakaba ibyo badasobanukiwe maze Hon.Mporanyi Theobald akabasobanurira ku buryo wabonaga hari byinshi abanyamakuru bashaka kumenya.
Bijejwe ko ibiganiro nk’ibyo bizakomeza mu buryo butandukanye bizajya bigenerwa umwanya kugirango abanyamakuru barusheho kwigisha abaturage binyuze mu nkuru baba banditse n’ibiganiro bitandukanye.
Gatera Stanley
3,417 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply