umu amakuru- Jackie Chanduru yakoreshaga ibiyobyabwenge byakoreshwaga na Micheal Jackson byanamwishe | Umusingi

Jackie Chanduru yakoreshaga ibiyobyabwenge byakoreshwaga na Micheal Jackson byanamwishe

Please enter banners and links.

Amakuru atangazwa na nyiri ubwite Umuhanzi Jackie Chandiru umaze iminsi mike avuye mu kigo ngororamuco kuvurwa kunywa ibiyobyabwenge avuga ko imiti yanywaga ari nayo Micheal Jackson yanywaga.

Jackie Chandiru ubu avuga ko yamaze gukira atagikoresha ibyo biyobyabwenge akaba arimo kugenda ku maradio atandukanye asobanurira abantu aho yari yaragiye kumara imyaka 3 yose.

Umuhanzi Jackie Chandiru avuga ko iyo miti irimo ibiyobyabwenge ari muganga wayimwandikiraga ariko muganga ageze aho abona itangiye kumutera ibibazo arayimubuza ariko Jackie Chandiru avuuga ko umubiri we wari umaze kuyimenyera akajya ajya kuyigura rwihishwa mu buryo bwa magendu muganga we atabizi.

Jackie Chandiru wakoranyeho indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda Urban Boys yitwa Take it off yakunzwe cyane akaba agira ati « Ntago nashoboraga kujya ku rubyiniro ntiteye urushinge rw’uwo muti kuko buri kanya numvaga umubiri uwushaka nkawitera kandi niteraga urushinge aho mbonye hose kandi ataribyo bigera aho numva ngiye gupfa narananutse cyane nibwo inshuti zanjye zanjyanye kwa muganga mu kigo kivura abanywa ibiyobyabwenge bitandukanye ariho namaze imyaka 3 yose bamvura ».

Akomeza avuga ko iyo yabaga ari ku rubyiniro yiteye agashinge yakoraga ibishoboka byose kugirango yemeze abafana be ati « Nagiraga gutya nkabona abantu bose bishimye cyane bamanika amaboko nkamenya ko nabemeje nahindukira nkabona abagabo bose nabemeje bose bashaka kunkoraho nkamenya ko nabemeje nabo ariko nagera mu modoka imbaraga zigashira ubwo nkaba nkuyeyo agashinge nkitera nkabona kugarura akabaraga ku buryo umubiri wari umaze kuba ibiyobyabwenge gusa ».

Ubu Jackie Chandiru akaba yasohoye indirimbo yitwa MI ORA KU bishatse kuvuga ngo ntugire ikibazo mu rurimo rw’iwabo mu ba Rugwara baba mu majyaruguru ya Uganda kuko ariho avuka.

Muhungu John –Kampala

4,841 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.