Rwamagana: Abantu 14 bagwiriwe n’ikirombe bose barapfa
— January 21, 2019
Please enter banners and links.

Haravugwa amakuru y’Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, cyagwiriye abacukuzi 14 barimo abagabo barindwi n’abagore barindwi, bose barapfa.
Iki kirombe gicukurwamo amabuye ya Tin na Coltan, cyaguye kuri uyu wa Mbere ahagana saa mbili za mu gitondo. Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Umuyobozi wa Polisi, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana n’abandi bahise bajya gutanga ubutabazi ngo imibiri y’abagwiriwe n’ikirombe iboneke.
Abagwiriwe n’ikirombe bose bakoreraga Ikigo kitwa ‘PIRAN Resources Limited’ gikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Mirenge ya Musha na Mwurire yose yo mu Karere ka Rwamagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko “Iki kirombe cyagwiriye abantu 14. Icyizere cy’uko twabakuramo ari bazima cyo ntacyo kuko aho bacukuraga hagwiriwe n’undi musozi urahatwikira.”
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yabwiye bimwe mu binyamakuru ko, urupfu rw’aba bakozi rwatewe n’impanuka.
Yagize ati “Bagiye gucukura bisanzwe mu rwego rw’akazi, amakuru dufite kugeza ubu nuko urupfu rwabo rwatewe n’impanuka kuko ikirombe cyaridutse barimo imbere igitaka kububararaho”.
Ntanyungura John wari uri kumwe n’aba bagwiriwe n’ikirombe yavuze ko binjiyemo ari abakozi 15 ku bw’amahirwe make bagenzi be akaba ari bo bagwiriwe n’ikirombe.
Yagize ati”Twinjiye mu kirombe turi abakozi 15 barimo abagore barindwi ndetse n’abagabo umunani, ikirombe cyaduhaye ibimenyetso ko kigiye kugwa nsohotse gato ngo ndebe nsanga umusozi wasamye gihita kigwa bagenzi banjye bataravamo nanjye kingwira akagurau ariko ku bw’amahirwe mvamo ndi muzima bagenzi banjye bose bo kirabapfukirana ku buryo ntakwizera ko hari uwarokoka.”
Minyati Tristan uhagarariye mu mategeko kompanyi icukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge yitwa PIRAN, yabwiye ibinyamakuru ko bihanganishije imiryango y’ababuze ababo.
Ati”Ubusanzwe aho ducukura kuva mu gihe cy’Ababiligi haracukurwaga, ikindi ntabwo bacukuraga bajya ikuzimu bacukuraga ahantu hasanzwe, ni impanuka yabaye umusozi wari uri ku ruhande uramanuka ugwira aho bacukuraga.
Yakomeje agira ati “Twihanganishije imiryango y’ababuze ababo kandi nk’abakozi bacu tuzakora ibishoboka byose bashyingurwe neza kandi aha hantu ntabwo tuzongera kuhacukura hatabanje gukorwa ubugenzuzi ngo hamenywe icyateye iyi mpanuka.”
Igice cyabereyemo impanuka baraba baretse kugicukuraho kugeza hakozwe ubugenzuzi hakamenyekana icyateye impanuka.
Ubuyobozi bwa PIRAN Resources Limited buvuga ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi mu gushyingura mu cyubahiro imirambo ya ba Nyakwigendera ubundi hakurikizwe icyo amategeko avuga ku muntu ugiriye ikibazo mu kazi, dore ko iki kigo gifite ubwishingizi.
Mu bagwiriwe n’ikirombe bose uko ari 14 bakuwemo bitabye Imana.
3,409 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply