Nyahatare: Umusirikare biravugwa ko yaguye mu mpanuka agiye kwerekana iwabo umukobwa bendaga kurushingana
— January 13, 2019
Please enter banners and links.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Mutarama 2019, mu karere ka Nyagatare habereye impanuka y’imodoka yarenze umuhanda igahitana ubuzima bw’umugabo umwe, wari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant.
Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Rutakara mu Murenge wa Nyagatare ubwo imodoka ya Toyota RAV 4 yari itwaye abantu batandatu bagiye mu bukwe, yarengaga umuhanda.
Abari muri iyo modoka bose bakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Nyagatare ari naho umwe yaguye, undi wakomeretse cyane ajyanwa ku bitaro bya Gisirikare bya Kanombe aho ari kwitabwaho n’abaganga.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe wari utwaye imodoka mu gihe abandi bajyanywe mu bitaro.
Yagize ati “Usibye uwari uyitwaye witabye Imana, abandi baracyari kwa muganga bari gukurikiranwa.”
SSP Ndushabandi yakomeje asaba abatwara imodoka kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.


Ati “Ubutumwa ni uko abantu bagerageza kubahiriza umuvuduko ntibiringire umuhanda uko uteye n’imodoka baba batwaye. Ntawe ukwiriye kurenza 80km/h mu cyaro.”
Yakomeje avuga ko hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba koko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko cyangwa indi mpamvu yihariye.
Hari amashusho n’amajwi Ikinyamakuru Umusingi gifite agaragaza uwitabye Imana atwaye imodoka ari kumwe n’abo yari atwaye bizihiwe bacuranga indirimbo ya The Ben nshyashya yitwa Fine girl.
4,921 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply