umu amakuru-  Amazina Karyarugo na Rwesamadongo biri mu bipfobya akazi k’abakozi bo ngo. | Umusingi

Sekanyange  Amazina Karyarugo na Rwesamadongo biri mu bipfobya akazi k’abakozi bo ngo.

Please enter banners and links.

Sekanyange

 

Kuwa 16 Gicurasi 2016 Kigali muri Classic Hotel habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na CLADO kigamije kurebera hamwe ibibazo abakozi bo mu ngo bahura nabyo n’uburyo hakorwa ubuvugizi n’abo bagafatwa nk’abandi bakozi bose.

Kimwe mu bigaragaza gupfobya akazi kabo harimo amazina bita aba bakozi bo mu ngo bamwe babita Bakaryarugo abandi bakabita ba Rwesamadongo.

Everste Murwanashyaka wari uhagarariye umushinga witwa I Day ushinzwe ibibazo by’abakozi bo mu ngo hari byinshi yavuze bitarasobanuka ariko avuga ko bifuza ko itangazamakuru ryabafasha mu gukemura ibi bibazo abakozi bo mu ngo bahura nabyo.

Murwanashyaka Everste yagize ati “abakozi bo mu ngo nta bwishingizi bagira ,nta bwizigamire bakora nk’abandi bakozi ,usanga bahemberwa mu ntoki ndetse bamwe bakamburwa barakoze igihe kirekire babwirwa ko bazayabahera icya rimwe ndetse abandi birukanwa mu ijoro badafite aho bajya abandi barakubitwa n’ibyinshi bahura nabyo ariko icyo twifuza ni uko nabo ari Abanyarwanda nk’abandi bakwiye gukora akazi kabo neza bagahembwa neza nk’abandi bakozi bose”.

DSC06368

Ibumoso ni Safari wa CLADO ,hagati uwaturutse muri MIFOTRA na Evariste Murwanashyaka (photo Umusingi )

Uwari uhagarariye Leta  aturutse muri Minisiteri y’abakozi n’umurimo MIFOTRA muri icyo kiganiro n’abanyamakuru we yavuze ko hari gahunda yo guca abakoresha abakozi bakiri bato kuko abana bagomba kuba biga ndetse yongeraho ko hamwe n’imiryango ifite uburenganzira bw’umwana mu nshingano zabo mu Rwanda bazafatanya gushakisha umuti w’ibibazo abakozi n’abana bakoreshwa byakemuka.

Sekanyange

Sekanyange Jean Leonard Perezida wa CLADO (Photo Umusingi)

Sekanyange Jean Leonard Perezida wa CLADO yashimiye cyane itangazamakuru ndetse arisaba kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibibazo abakozi bo mu ngo bafite ku buryo nta mukozi uzongera guhohoterwa ,gukubitwa ,kwamburwa n’ibindi bibazo bahura nabyo ku buryo bazajya bubahwa ndetse bagakora akazi kabo neza.

N’ubwo hari imiryango itandukanye n’imishinga ivugira abakozi ariko uwo munsi havuzwe ikibazo cy’abakozi biba aho bakora ,abandi ugasanga bafite ingeso mbi gukubita abana ,kubicisha inzara ba Boss bagiye ku kazi n’izindi ngeso mbi zikigaragara ku bakozi ko bigihari ari byinshi.

Ubwanditse

2,706 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.