umu amakuru-  Utunyamasyo 153 twafashwe tujyanwa mu Bwongereza | Umusingi

Utunyamasyo  Utunyamasyo 153 twafashwe tujyanwa mu Bwongereza

Please enter banners and links.

Utunyamasyo

 

Abantu basigaye bakora ubucuruzi butazwi kandi burimo amafaranga menshi bagakira vuba bagatangira kuvuga ko amafaranga bayibye kandi ari ubucuruzi nk’ubu abantu baba batazi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro URA cyafashe abagabo 2 bari ba pakiye imodoka  utunyamasyo 153 bivugwa ko bari badukuye ahitwa Nakapiripiriti  muri Kalamoja amajyaruguru ya Uganda.

Abafashwe uyu munsi Kuwa 18 Gicurasi 2016 ntibaramenyekana amazina yabo ndetse ntibaranasobanura impamvu ubu Bunyamasyo babutwara mu Bwongereza.Ntawamenya niba buba bugiye kuribwa cyangwa hari imiti babukoramo cyangwa ikindi icyo aricyo cyose.

Agnes Nabwire umukozi wa URA yavuze ko bahawe amakuru n’inzego zishinzwe iperereza bafata imodoka bari bapakiyemo utunyamasyo dufungiye mu mifuka .Utu tunyamasyo tukaba twarasubijwe abashinzwe kurinda inyamaswa n’amashyamba kuwa 17 Gicurasi 2016.

Utunyamasyo

Josey Muhangi ushinzwe itangazamakuru mu kigo gishinzwe inyamaswa n’amashyamba yavuze ko akanyamasyo kamwe kagura Amadorari ibihumbi bitanu (5000UDS)ku isoko ryo kumugabane wa Asia ku muntu ubutwara ntabyangombwa kuko ntago byoroshye kubibona.

Amakuru atangwa na Havocscope urubuga rwo kuri interinet rutanga amakuru y’abacuruza mu buryo butemewe ibyo bita( black market ) ruvuga ko akanyamasyo kamwe muri Malaysia kagura Ama pound $10,000  mu mashilling ya Uganda Miliyoni miring itatu ne eshatu n’ibihumbi Magana abiri (Shs33.2m).

Utunyamasyo turahenda cyane muri Asia no muri Chine kuko baburya nk’ibiryo ,ikizu cyabwo bakagisyamo ifu bakayikoramo umuti.

Muhungu John

 

3,017 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.