LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR yatawe muri yombi
— December 17, 2018
Please enter banners and links.

LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR, umutwe w’inyeshyamba ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Amakuru ari gucicikana hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga guhera umunsi w’ejo aremeza ko uyu mugabo LaForge Fils Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Bunagana.
Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko La Forge Fils Bazeye usanzwe ari Umuvugizi wa FDLR umutwe ukorera muri RDC, yatawe muri yombi n’ingabo z’iki gihugu (FARDC), hakaba hari icyizere ko ashobora koherezwa mu Rwanda.


Bazeye atawe muri yombi nyuma y’uko tariki ya 10 Ukuboza uyu mwaka, abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, bakomwa imbere n’Ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasiga ubuzima.
Nyuma y’umunsi umwe iki gitero kibaye, Bazeye yumvikanye kuri radiyo Ijwi ry’Amerika, yigamba ko abarwanyi ba FDLR aribo bagabye iki gitero, yavuze ko bakorera ahitwa Rugali muri RDC.
Mu Ukwakira uyu mwaka, U Rwanda rwakiriye abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo babarirwa muri 746 nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru yahawe n’umuturage uri i Rutshuru ni uko Bazeye yafatiwe ku mupaka wa Bunagana avuye i Kampala afatwa ari kumwe na Lieutenant Colonel Abega.
Lt Col Theophile uzwi nka Abega akuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR-FOCA.
Bivugwa kandi ko nyuma y’ifatwa rya Bazeyi, FDLR yahise igaba ibitero ku Ngabo za Congo mu gace ka Rugari i Rutshuru.
La Forge Bazeyi ni amazina uyu mugabo yiyise ubwo yinjiraga mu mutwe wa ALIR wari uyobowe na mukuru we Col Nkundiye Leonard waje kuraswa n’Ingabo z’u Rwanda muri commune Giciye.
Ubundi amazina ye y’ukuri ni Nkaka Ignace. Mbere ya Jenoside yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama mu ishami ry’indimi.
PALIR (Parti pour la liberation du Rwanda) yari ifite ishami rya gisirikare ryitwa ALIR (Armé pour la Liberation du Rwanda) yaje gusimburwa na FLDR mu 2000 nyuma y’urupfu rwa Col Nkundiye.
5,302 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply