Dr.Kiiza Besigye akomeje gutera Museveni ubwoba kugeza ubwo azanye indege z’intambara
— May 9, 2016
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda birasa n’ibishyira intambara aho Dr.Kiiza Besigye yemeza ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu maze Perezida Museveni akiba amajwi .
Amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda yabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ariko kuva atangiye kugeza uyu munsi mu gihugu cya Uganda hahora akaduruvayo .
Kuwa 6 Gicurasi 2016 mu mujyi wa Kampala hagombaga kuba imyigaragambyo y’abarwanya Perezida Museveni bamagana ko atarahira kuko atari we watsinze.
Uwo munsi Perezida Museveni akaba yarabimenye asuka abasirikare benshi mu mujyi kugirango imyigaragambyo iburizwemo ,uretse gusuka abasirikare benshi mu mujyi n’indege zirwana ku rugamba nazo zazengurukaga ikirere cy’umujyi wa Kampala.

Bamwe mu bakurikirana politike ya Uganda ntibashimishijwe n’icyemezo cya Perezida Museveni cyo kuzengurutsa umujyi indege z’intambara kandi hari abantu barimo gupfa mu bitaro bya Mulago bazize Kanseri .
Bavuga ko amafaranga Perezida Museveni akoresha agura izo ndege yagakwiye gukora ibyo abaturage bashaka kuko abikoze nta wamurwanya,abantu bakabona imiti ihagije mu mavuriro .
Perezida Museveni akaba ateganya kurahira kuyobora igihugu cya Uganda muri uku kwezi ndetse akaba yaratumiye abari bahanganye nawe mu matora bose na Dr.Kiiza Besigye akaba yaratumiwe.


Ubu Perezida Museveni kumenya ko Dr.Kiiza Besigye amuhangayikishije yashyizeho itegeko rihana umunyamakuru wese uzajya atangaza inkuru zivuga kuri Dr.Kiiza Besigye ,kimwe mu byongerera Besigye imbaraga .
Umwe mu baturage muri icyo gihugu utaravuze amazina ye yagize ati “byatangiye abantu babona ko byoroshye ariko ubu bimaze gukomera aho indege z’intambara zitabazwa zikazenguruka umujyi wose n’ikikwereka ko Perezida Museveni yagize ubwoba”.
Muhungu John
3,206 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply