Nyuma ya Marc-Vivien Foe undi munya Cameroun yapfiriye mu kibuga.
— May 7, 2016
Please enter banners and links.

Umunya Cameroun Ekeng Patrick wakiniraga ikipe ya Dinamo Bucharest yo mu gihugu cya Romania yapfuye kuri uyu wa gatanu taliki ya 06 Gicurasi 2016, aguye mu kibuga azize indwara y’umutima,nyuma ya Marc Vivien Foe wapfuye nawe aguye mu kibuga muri 2003.
Ekeng Patrick yapfuye ubwo ikipe ye Dinamo Boucarest yakinaga n’ikipe ya Viitorul Constanta mu mukino hagati ,aho umukino wari ku munota wa 70 maze ahita yikubitaha hasi ,ahita ajyanwa mu bitaro bya Floreasca kugira ngo abaganga bamwiteho,aho bagarageje guhagurutsa umutima bikanga kuko yari yamaze gupfa.
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Romaniya bukaba bwamaze gutangaza ko nta mikino izongera gukinwa muri ino Weend end mu kubera urupfu rw’uyu mukinnyi.

Patrick Ekeng wakomokaga mu gihugu cya Cameroun yakinaga mu kibuga hagati akaba apfuye yari afite imyaka 26 y’amavuko nyuma ya mwene wabo nawe w’umunyacamerouni Marc Vivien Foe wapfuye muri ubu buryo muri 2003 ubwo ikipe ye Camerouni yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Colombiya mu gikombe cy’impuzamigabane cyabereye mu Bufaransa.
Patrick yari umukinnyi ukina hagati ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Camerouni wa fatwaga nkufite ahazaza heza,yitezweho kuzafasha ikipe ye y’igihugu mu buryo bushoboka.
Nyuma yuru rupfu rwa Ekeng Patrick rwaje rutunguranye abakinnyi bagenzi be batangaje amagambo yo kwihanganisha umuryango we ndetse bamwifuriza iruhuko ridashira .
Staphane Mbia nk’umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Camerouni abinyujije kurukuta rwa Tweeter yavuze ko ikipe ya Cameroun ibuze umukinnnyi w’imena yihanganisha n’umuryango we ubuze umuntu w’intwari.
Umunyamabaga mukuru wa FIFA Gianni Infantino yatangatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’uyu mukinnyi ,yavuze ko muri ibi bihe hari igihe umuntu abura icyo avuga bitewe n’umuntu ukomeye upfuye.
Yagize ati:”mu gihe nk’iki umuntu ashobora kubura icyo atangaza,nabisomye ku rubaga rw’ikipe yakinira ya Romaniya, byanyeretse ukuntu yari umukinnyi ukomeye cyane”
Patrick Ekeng apfuye yarakiniye amakipe atandukanye arimo Canon Yaounde yakiniye kuva 2008 kugeza2009,kuva muri 2009 kugeza 2013 yakiniye Le Mans, muri 2011 akinira Rodez yaje gukinira muri 2013 kugeza 2014 ikipe ya Lausanne-Sport ,yakiniye kandi muri 2014 kugeza 2015 ikipe ya Cordoba ubu akaba apfuye yari muri Dinamo Bucharest.
ZIGAMA THEONESTE
2,574 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply