Inkuru iteye agahinda ku mukobwa urwaye Kanseri
— May 2, 2016
Please enter banners and links.

Umukobwa wigaga muri Kaminuza mu gihugu cya Uganda witwa Carol ubu akeneye Miliyoni 270 z’amashillingi ya Uganda kugirango ajye kuvurwa Kanseri yamufashe mu mihogo akananirwa kuvuga.
Iyo akuganirira arandika ariko ibyo yandika akubwira warira waba uri umugabo cyangwa umugore kuko afite agahinda gakabije aho avuga ko atari aziko uwo bakundanaga atari kumuta kubera indwara ya Kanseri yamufashe arangije ikizamini cya nyuma umwaka wa 3 wa Kaminuza.
Hari ikintu kigaragaza umutima wo gutabara abaturage muri Uganda bamaze kugaragaza cyane aho Itangazamakuru ryabigizemo uruhare aho hakozwe igikorwa cyo gutabara kugirango Carol w’imyaka 30 ajya kuvurwa muri America.

Nguwo hagati bamuzanye ahari habereye igikorwa cyo kumufasha
Buri muntu ufite imodoka abaherwe ,abahanzi n’abapolisi bagaragaye bajyana imodoka ahari hateguwe kuzogereza amafaranga avuyemo akaba ayo gufasha Carol kwivuza.Ku ikubitiro haje umuhanzi Bobi Wine n’umuherwe witwa SK Mbuga .
Buri muntu wahageraga yahitaga nawe yoza imodoka nk’ikimenyetso cyo gushyigikira Carol kugirango akire kuko nawe siwe witeye uburwayi .

Bobi Wine yagaragaye ashishikariza abantu kugira umutima ufasha kugirango batabare umukobwa Carol urwaye Kanseri akire ati “twahisemo kuzana imodoka kozagesha amafaranga aboneka yose akajya gufasha Carol ariko na Leta ikwiye kuba ivuza abantu badafite ubushobozi kuko amafaranga Leta ntiyayabura ahubwo akoreshwa nabi”.



Dr.Kiiza Besigye nawe yari yitabiriye igikorwa yoza imodoka mu rwego rwo gushyigikira
Bobi Wine akaba yakomeje avuga ko mu gihe Leta idafite uwo mutima wo kuvuza abantu badafite ubushobozi kandi bashobora kuvuzwa bagakira twe nk’abantu bafite umutima ufasha twahisemo kwitanga buri umwe agatanga icyo afite niyo cyaba igiceri cy’ijana ariko turebe ko ubuzima bwa Carol butagenda turebera.
Ubu hirya no hino mu gihugu cya Uganda bamaze gutanga agera kuri Miliyoni 200 hakaba habura Miliyoni mirongo irindwi gusa ariko nazo bakaba bafite ikizere ko ziri buboneke Carol akajyanwa muri America kuvurwa agakira.Imodoka yogerezwa ibihumbi mirongo itatu (30.000) naho moto ikogerezwa ibihumbi bitanu (5000)
Carol avuga ko yatangiye akorora amaraso ari ku ishuri aho yigaga kuri Uganda Christian University, Mukono mu mwaka wa 2011 ,gukorora birakomera kugeza ubwo umuvandimwe amujyanye kwa muganga bamusangamo Kanseri.

Umuherwe SK Mbuga



n’abandi bazanye imodoka zabo kuzogesha


Umuhanzi Sheebah nawe yoza imodoka
Hari abazanye ibimoto bini cyane

Bamaze kumusangamo Kanseri umuhungu bakundanaga w’umupolisi yahise amuta arigendera akajya abwira abantu ko impamvu yamuretse ari uko indwara arwaye itazakira.
Umunsi wo koza imodoka Carol yazanywe muri BMW ifunguka hejuru n’ubwo nyiri iyo modoka atamenyekanye ahageze ahasanga abantu benshi yabanje kugaragaza ibyishimo amwenyura ariko ibyishimo byaramurenze kubera yumvaga Miliyoni 270 umuganga yababwiye kumuvuza ntaho zava kuko n’iwabo ibyo bari bafite byose barabigurishije birashira.
Abonye uburyo abantu bitabiriye igikorwa cyo kumushyigikira yararize maze afata ikaramu arandika ati maze umwanya ntekereza ijambo nyaryo ryo kubashimira ariko naribuze kuko murakoze numva idahagije.






Mutumye uyu munsi ngira ikizere gikomeye ko nzakira kandi mutumye numva ko ndi umuntu w’igitangaza kuri iyi isi kuko siniyumvisha uburyo abantu bangana gutya mwaza gushyigikira Carol mutari muzi.
Carol yarahiye ati” ni ukuri ndishimye n’ubwo nabuze ijambo nyaryo ryo kubashimira ariko sinzareka guhora mvuga ngo murakoze kuri mwe mwese mufite umutima ufasha kandi Imana izamfasha nzakira kuko nayo ntiyakwemera ko ibi munkoreye biba impfabusa”.
Muri uwo muhango na Dr.Kiiza Besigye nawe yari yazanye imodoka ye kuyogesha ndetse yoza izabandi ati dufashanye Carol akire hanyuma tuzashaka umuti uburyo n’abandi bazajya bavurwa.
Carol yakomeje avuga ko nta kintu yigeze anywa atigeze asohokana n’abasore kwishimisha nk’abandi bakobwa biga Kaminuza ahubwo byarizanye ,abantu kubera kubura ijwi bakeka ko hari ibyo yanyoye.
N’akababaro kenshi atewe na Kanseri hakiyongeraho ako yatewe n’umuhungu yakundaga cyane yari yaranze abahungu benshi wenda bari kumugirira akamaro ahitamo uwamutaye mu bitaro.
Carol agira ati nageze aho numva napfa kuko amakuru y’uwo muhungu yangeragaho nkarushaho kuremba ,rimwe nagiye kumva numva ngo afite umwana hanze kandi yari yarabimishe ,undi munsi numva ngo yabonye undi mukobwa bagiye gushakana ibyo byose byatuma nibaza impamvu ari njye Kanseri yahisemo.
Numvaga ibyo byose akora yarambeshye nareba impeta yari yaranguriye ya feke bikambabaza cyane nkumva yaza akayitwara ariko Imana yonyine iba ifite inzira yaduteguriye kunyuramo.
Mu buzima bwanjye sindangaho umuhungu ariko uyu we sinzi uko nabyita ,yajyaga ambeshya ko we atameze nk’abandi bahungu akiyoberanya ariko Imana iramunyeretse n’ubwo imunyerekeye mu bihe bikomeye.
Ese mu Rwanda ko hari abantu benshi bakeneye ubufasha nk’ubwa Carol hari icyo itangazamakuru ribikoraho?iyi nzira se rirayizi ko ikiza abantu?ese abahanzi bo hari icyo bakora?.
Abaherwe se bo ntihari icyo bakora babonye ubibakangurira?.Wowe uri busome iyi nkuru wishyire mu mwanya nkaho Carol ari mushiki wawe icyo wakora?wumve ko Carol ari murumuna wawe cyangwa mukuru wawe.
Yanditswe na Gatera Stanley
3,162 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply