Kawangire :Yakubiswe aruka amaraso kubera yasanzwe anywa ikigage abandi bari mu biganiro
— April 13, 2016Please enter banners and links.

Inyeragutabara yitwa Rwabyuma yakubiswe na ngenzi ze aruka amaraso kubera bamusanze anyway ikigage abandi bari mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa 13 Mata 2016 umuturage witwa Furaha Alexandre yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Akagali ka Kawangire aho bucyera abantu baramarana Leta ni databara hakiri kare .
Furaha yagize ati “hari inyeragutabara yitwa Rwabyuma ubu yakubiswe aruka amaraso bamujyanye ku bitaro I Gahini bamwohereza CHUK kubera ko yari arembye cyane”.

Abayobozi bari kumwe n’inyeragutabara
Yakomeje avuga abamukubise ko nabo ari inyeragutabara barimo uwitwa Manase ,Mukurano na Ndoli bakaba bamusanze kwa Harora ucuruza ibigage n’izindi nzoga ariko we ntacyo bamutwaye nta nicyo bamubajije impamvu acuruza inzoga kandi abandi bari mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Furaha yakomeje avuga ko hari umuntu witwa Higiro uherutse kwicwa mu mudugudu wa Kinunga muri Kawangire ndetse nawe ubwe akaba yarakubiswe n’abantu 7 bashaka kumwica ariko bose nta n’umwe wafunzwe ahubwo ngo bahora bamutera ubwoba ko bazamwica.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagali ka Kawangire Ingabire amakuru ya Rwabyuma wakubiswe ndetse n’amakuru y’abantu bicwa mu kagali ayoboye ariko ntiyitaba Telephone ye igendanwa.
Mu mwaka wa 2013 nabwo I Kawangire kuri Muhazi bahasanze umuntu wari wishwe ,atagira icyangombwa kimuranga.
Furaha asanga ibi byose byo gukubita abantu uko bishakiye biterwa no kudahana ndetse n’ubuyobozi bubi.
Kawangire n’akagali kamwe kagize Umurenge wa Rukara Akarere ka Kayonza aho basaba ko Leta ikwiye guhagurukira abantu bataramarana kandi amakuru baba bayatanze ariko ntihagire igikorwa.
Iyi nkuru turacyayikurikirana kumenya uko uwakubiswe ameze n’impamvu ucuruza we ntacyo abazwa kandi bitemewe gucuruza abandi bari mu biganiro byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muhungu John
3,511 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply