Perezida Kagame yateguje ingabo undi mwaka utoroshye nyuma yo kuvuga ko gutera u Rwanda uturutse hanze bitoroshye
— December 26, 2017
Please enter banners and links.

Perezida Paul Kagame yabwiye ingabo z’igihugu kwitegura undi mwaka utoroshye mu gucunga umutekano, nk’uko zabigenje mu mwaka urangiye wa 2017.
Perezida Kagame avuga ko kuri iki gihe ku isi no mu karere u Rwanda ruherereyemo, bigeze aho ibibazo by’umutekano bisigaye biza akenshi nta n’integuza.
Abantu batangiye kwibaza impamvu Perezida Kagame yabwiye Ingabo ko zikwiye kwitegura undi mwaka utoroshye nyuma yo kuvuga mu minsi ishize ngo gutera u Rwanda uturutse hanze biragiye .
Hari abaganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batashatse ko amazina yabo atangazwa bibaza niba Perezida ashobora kuba azi amakuru ko hashobora kuba intambara kandi abaturage babona umutekano ari ntamakemwa nkuko yabishimiye Ingabo kuba zaracunze umutekano w’abaturage neza.
Perezida Kagame avuga ko ari yo mpamvu ingabo z’igihugu zikwiye guhora ziri maso kandi zigakorera hamwe, nk’uko yabitangaje ubwo yageneraga ubutumwa busoza umwaka ku ngabo z’igihugu.

Yagize ati “Impera z’umwaka ntago zatworoheye. Nta n’ubwo dukwiye kwitega ko n’umwaka wa 2018 uzaba woroshye.”
Akomeza agira ati “Uko imyaka igenda ishira, isi n’akarere muri rusange bizana n’imbogamizi, ku buryo zimwe na zimwe uba ugomba guhangana na zo nta nteguza. Ibi rero birabasaba guhora mwiteguye kandi muri maso.”
Yavuze ko nubwo bitoroshye kumenya ahazaza, ariko indangagaciro zaranze ingabo z’igihugu ari zo zikwiye gukomeza kuziraga, kugira ngo zizanyuze u Rwanda mu bihe bibi rwaguhura nabyo, nk’uko zarurinze mu myaka yashize.
Yashimye uburyo ingabo ziri mu mahanga mu butumwa bw’amahoro zikomeje guhagararira u Rwanda neza, avuga ko nubwo batashoboye kwizihizanya iminsi mikuru hamwe n’imiryango yabo akazi barimo igihugu kikazirikana.
Ati “Ubwitange bwanyu turabuzirikana. Mwabaye abambasaderi beza b’u Rwanda, muharanira kwerekana indangagaciro zituranga aho muri mu mahanga.”
Yashimye kandi uburyo umutekano w’imbere mu gihugu ari nta makemwa, bitewe n’akazi ingabo zikora mu gutuma abaturage badahungabana.
2,606 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply