Hamaze kwicwa abasirikare 100 mu ntambara irimo kubera muri DR.Congo
— December 26, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya DR.Congo aravuga ko nyuma y’iminsi itageze icyumweru hamaze gupfa abasirikare b’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi avuga ko Perezida Museveni yari amaze igihe yitegura intambara yo muri Congo iyo bise intambara yo guhashya inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Biravugwa ko Perezida Museveni yarakaye cyane kubera umugambi inyeshyamba za ADF zari zifite wo gutera igihugu cya Uganda maze kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo ingabo za Uganda zinjiye muri DR.Congo zitangira kurasa ibirindi bya ADF barashisha indege z’intambara.
Kubera inzego zishinzwe iperereza mu bihugu byombi Uganda na Congo nizo zamenye umugambi ko ADF ishaka gutera igihugu cya Uganda muri iyi minsi mikuru ya Noheri maze Perezida Museveni ahitamo kwinira muri Congo kugirango abarase none bikaba bivugwa mu binyamakuru bitandukanye ko hamaze gupfa abasirikare b’inyeshyamba za ADF bagera ku 100.
Ikindi ni uko mu minsi yashize amakuru yatangajwe ko inyeshyamba za ADF zarashe zica abasirikare 14 ba Tanzania ndetse n’abandi ba Congo ndetse hakomereka abarenga 50 bari mu kazi ka UN muri Congo ari nabyo byatumye Uganda yohereza ingabo zayo UPDF vuba vuba kugirango zitabare.


Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko impamvu Perezida Museveni yohereje ingabo zatojwe n’Abafaransa muri Congo ndetse agakoresha n’indege z’intambara ari uko yari afite ubwoba ko hashobora kuba hari ibihugu bishyigikiye inyeshyamba za ADF kugirango zimurwanye ndetse ave ku butegetsi maze bituma nawe ahuruza inshuti ze zirimo Perezida wa Tanzania Magufuri ndetse na Perezida wa Sudan Bashiir bose yabatumiye iwe mu rugo rwe muri Uganda abakira neza ndetse abaha n’inka ,mu gihe Perezida Nkurunziza w’uBurundi we yamuhamagaye kuri Telephone amubwira uko ikibazo giteye kuko Nkurunziza asigaye atinya kuva mu gihugu kuva igihe bamukoreraga Coup d’Etat akajya kwinginga Museveni akamusubizaho.
Amakuru avuga ko aho Perezida Museveni asubirije Nkurunziza ku butegetsi ubu Nkurunziza amwita Papa bitewe n’uburyo yamufashije gusubira ku butegetsi ndetse icyo Museveni amubwiye cyose acyemera.

Ikindi Perezida Museveni usanga abandi ba Perezida bamwubaha bitewe n’uburyo yarwanye intambara agafata ubutegetsi mu gihe bamwe bo bagiye kubutegetsi batowe ndetse bakanamwubahira ko abaruta kuko niwe umaze imyaka myinshi ku butegetsi mu bihugu byo mu Karere.
Umugambi uhari ni uko na Perezida Kabila azaguma ku butegetsi abifashijwemo na Perezida Museveni ari nayo mpamvu M23 yarwanyaga Kabila bamwe basubijwe mu gisirikare cya Congo mu gihe umugambi wari warangiye ko M23 igiye gukuraho ku butegetsi Kabila abimenye yihutira kujya kugisha inama Perezida Museveni niko kumugira inama ko yemera agasubiza mu ngabo inyeshyamba za M23 bityo zisubirayo ubu bakaba bameze neza mu gisirikare ndetse ubu bashyigikiye Kabila ko akomeza kuyobora.
Rwego Tony
3,307 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply