umu amakuru- Impamvu Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yongeye kuvugwa | Umusingi

Impamvu Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yongeye kuvugwa

Please enter banners and links.

Umunsi w’ejo Kuwa kane tariki 14 Ukuboza 2017 nibwo hongeye kuvugwa inkuru y’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien waregwaga hamwe na Kizito Mihigo , akaza gutoroka  Gereza ya Nyanza mu ijoro ryo kuya 31 Ukwakira 2017 bamwe bavuga ko ari muri Africa y’Epfo abandi bakavuga ko yagaragaye Kampala ashakisha impapuro zo kujya mu Bubiligi.

Hari bamwe baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batifuje ko amazina yabo atangazwa ariko bavuga ko uriya munyamakuru yari umuhanga n’ubu ashaka kujijisha kugirango abantu bamenye ko yageze kure.

Kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda cyo cyavuze muri aya magambo ,Aya makuru twahawe n’umuntu wacu uri Kampala avuga ko Ntamuhanga yagaragaye ahitwa Nakasero Road plot 6 ahari ikicaro cya Belgian Embassy in Kampala , Uganda.

. Ntamuhanga Cassier ,  Sibomana Kirege,  na Batambirije Théogène  batorotse  bakoresheje imigozi burira urukuta rwa gereza.

Muri icyo gitondo abacungagereza babanje kubona imigozi. Ubundi icyo aba ari ikimenyetso ko hari umuntu watorotse. Hahise hatangira gukorwa iperereza, ahagana saa tanu nibwo hamenyekanye imyirondoro y’abatorotse.

Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe.

Uretse iki cyaha, Ntamuhanga yahamijwe ibyaha bitatu ari byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko Ubushinjacyaha bwabimushinjaga, ahamwa kandi n’icyaha cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Mu byo yaregwaga akaba yarabihakanye mu iburanishwa rye.

Mu bo yatorokanye nawe harimo Sibomana Kirege wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubuhotozi. Yari ari amaze imyaka icumi muri gereza.

Undi ni Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma aza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16.

Yari amaze icyenda muri gereza.Kugeza ubu amakuru haravugwa aya Ntamuhanga Cassien ariko abo yatorokanye nabo nta n’umwe uvugwa niba nabo bakiri kumwe na we muri Africa y’Epfo aho bivugwa ko ariho aherereye.

 

4,838 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.