Imva y’uwahoze ari umugabo wa Zari yacukuwe n’abantu batazwi bashaka kwiba amafaranga yashyinguranywe
— December 8, 2017
Please enter banners and links.

Abantu muri Uganda bataramenyekana bateshejwe imva y’uwahoze ari umugabo wa Zari Ivan Ssemwanga bayicukuyeho bashaka gukuramo umurambo we cyangwa gukuramo amafaranga bamushyinguranye.
Abo bantu bari bamaze akanya bacukura imva ya Ssemwanga maze imbwa zibumvise ziramoka bahita biruka.
Bivugwa ko icyatumye bimenyekana n’imbwa zikabamokera ari uko bari bageze kuri za beto none bashaka kuyimena bituma bisakuza imbwa ziramoka n’abo muri uwro rugo batangira gutera induru batabaza bityo abo bantu bariruka.
Ibi byabereye ahitwa Nakaliro muri Kayunga Town council kuwa 6 Ukuboza 2017.
Hari abantu barimo Zari, Ssenyonjo, Ritah Ssemwanga uyu akaba ari mushiki wa Ivan Ssemwanga niba bahaye gucunga iyi mva bashyiraho abapolisi bo guhora bayirinze.
Abapolisi bivugwa ko bishyuwe igice cy’umushahara wa Miliyoni imwe buri kwezi bageze aho akazi baragahagarika kubera kutishyurwa.
Uwitwa Ahmed Mugalaasi yavuze ko icyatumye abarinzi b’iva ya Ssemwanga ari uko abo bayishinze bose basigaye bibera muri Africa y’Epfo ariko avuga ko bamubwiye ko bazaza bakishyura ideni ryose abaharindaga bishyuza.
Amakuru avuga ko abacukuraga imva bashakagamo amafaranga bamushyinguranye kuko nyakwigendera yabaga mu itsinda ryitwa Rich Gang bafite amafaranga menshi cyane ku buryo iyo batumirwaga mu biroro bitwazaga amafaranga yo kumisha mu bantu ndetse no kumushyingura bayamishije mu mva ye.
2,815 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply