umu amakuru- Uganda:Umugore yaciye inyuma umugabo we ajya gusambana ibitsina byabo birafatana bakizwa n’umupfumu | Umusingi

Uganda:Umugore yaciye inyuma umugabo we ajya gusambana ibitsina byabo birafatana bakizwa n’umupfumu

Please enter banners and links.

Umunsi w’ejo kuwa kane tariki 23 Ugushyingo 2017 kuri Televiziyo yo muri Uganda yitwa NTV haciyeho amakuru y’umugore waciye inyuma umugabo we ajya gusambana muri Lodge ageze mu gihe barimo gusambana ibitsinda byabo birafatana kugeza ubwo batabaje.

Bamaze kubona ko bagize ikibazo baratabaje abantu barahurura ari benshi maze babatwikira ikiringiti n’amashuka barabaterura babashyira muri taxi babajyana ku mupfumu arabafatanura .

Abantu benshi cyane bari birunze mu rugo rw’umupfumu buri umwe avuga ko uwo mupfumu nabafatanura bari bumwemere ko ari umupfumu koko ndetse abagabo bose bavugaga ko nabo bari bugure umuti kuri uwo mupfumu ngo abagore babo n’ibabaca inyuma bagasambana bazafatwe nabo.

Ntibyatinze umupfumu yazanye akanyamaswa kitwa inkende akajya ayibashyira hejuru ariko yabikoze abanje gusohora umunyamakuru hanze ngo kugirango imiti ye ikore.

Hashize akanya gato umupfumu akazi aba arakarangije bagiye kubona babona umugore asohotse yiruka ariko abantu baramufata bashaka kumukubita ariko kubera ko abantu batinya abapfumu batinye ko ashobora kugira ibyo abakorera bibi bahitamo kureka uwo mugore umupfumu amusubiza mu nzu ari nabwo yavuganye n’umunyamakuru wa NTV .

Uyu mugore yavuze ko umugabo we yajyaga amushinja ubusambanyi kandi atabikora ariko umunsi yabikoze agafatwa ,akaba yari yabeshye umugabo we ko agiye gusura iwabo naho yigiriye muri Lodge gusambana.

Uyu mugore yavuze ko afitanye abana 5 n’umugabo we ndetse yasabye imbabazi ko umugabo we amubabarira kubera abana babyaranye.

Abantu batandukanye bavugaga byinshi bitandukanye kuri icyo kibazo aho bamwe bavugaga bati abana be babibonye kuri Televiziyo azababwira iki?bati ko ari igisebo gikomeye yakoze.

Abandi nabo bavugaga bati ari njye mugabo we namwirukana ntasubire mu rugo rwanjye kuko yajya antera igisebo aho anyuze hose bati dore wawundi waciye inyuma umugabo ibitsina bigafatana bikanyura kuri Televiziyo n’ibindi byinshi.

Hari abandi bavugaga bati umugabo n’umurozi nawe akwiye kubazwa icyo yabikoreye ,benshi wasanga bashinja umugore ko ariwe wahemukiye umugabo kumuca inyuma ariko uwo mupfumu akaba yemeje abantu ko nta kijya kimunanira n’iyo cyaba gikomeye gute ku buryo abantu batashye bose bavuga ko kuva babera babonye umupfumu nyawe.

6,041 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.