Abapolisi 5 bakomeye n’abandi bantu 4 harimo na Rene Rutagungira wafatiwe muri Uganda bongeye kugezwa mu Nkiko
— November 20, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 nibwo Abapolisi 5 bakomeye muri Uganda n’abandi bantu 4 barimo umunyarwanda Rene Rutagungira bongeye kugezwa mu rukiko rwa gisirikare ruherereye I Makindye.
Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru chimpreports.com cyabitangaje cyavuze ko abaregwa uko ari 9 bose bagejejwe imbere y’umucamanza bakaba bazanywe barinzwe bikomeye bambitswe amapingu.
Uko ari 9 bose barashinjwa kuba barafashe Lt.Joel Mutabazi binyuranije n’amategeko y’impunzi bakamugarura mu Rwanda kandi yari yarahawe ubuhungiro n’igihugu cya Uganda.
Abaregwa bose ni SCP Joel Aguma; SSP Nixon Agasirwe, Sgt Abel Tumukunde, ASP James Magada na Faisal Katende.Abandi ni Benon Atwebembeire, Amon Kwarisiima, Rene Rutagungira wahoze ari umusirikare mu Rwanda na Bahati Mugenga.
Kuwa 25 Ukwakira 2013 ahitwa Kamengo muri Mpigi nibwo Lt.Joel Mutabazi wahoze ari mu basirikare barinda Perezida yafashwe ashinjwa gutunga imbunda zo mu bwoko bwa Girinade atabyemerewe ari impunzi agarurwa mu Rwanda.
Abunganira abaregwa Evans Ochieng na Caleb Alaka babwiye umucamanza ko abo bunganira bafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse bafatwa nabi aho bari bafungiwe ndetse bahakana n’ibyaha bashinjwa.
2,951 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply