Nyuma ya Olivier Karekezi, abakinnyi Rutanga Eric na Mukunzi Yannick batawe muri yombi
— November 20, 2017
Please enter banners and links.

Rutanga Eric na Mukunzi Yannick basanzwe bakinira ikipe ya Rayon Sports, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017. Batawe muri yombi nyuma y’iminsi micye umutoza wabo nawe arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.
Rutanga Eric na Yannick Mukunzi basanzwe babana ku Kicukiro mu murenge wa Niboye, bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru. Umusore babanaga yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko bafashwe mu bihe bitandukanye ariko mu masaha yegeranye, nyuma yo kuva mu mukino bari bakinnye n’ikipe ya Mukura Victory Sports.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ari bwo akimenya iby’aya makuru, ko ibindi aza kubidutangariza mu gihe cya vuba amaze kubimenya neza byose.
Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bitayoroheye, kuko uwari umutoza wayo mukuru, Karekezi Olivier yatumijwe na Polisi ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017, aho amaze iminsi arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha ku byaha akekwaho byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko Polisi yabitangaje. Ifatwa rya Karekezi kandi rikaba ryaraje risanga abayobozi, abakinnyi n’abafana ba Rayon Sports bari mu gahinda kubera urupfu rwa Katauti wari umutoza umwungirije muri iyi kipe, uyu akaba aherutse gupfa mu buryo butunguranye.
Ibijyanye n’icyaha Rutanga Eric na Yannick Mukunzi bakurikiranyweho turabibagezaho mukany
2,724 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply