Imidayimoni :Yamusabye inyama saa sita zijoro azibuze ahitamo kumurya iminwa arayimira
— November 17, 2017
Please enter banners and links.

Umugore witwa Nnalongo Lilian Atwiine w’imyaka 35 yatangaje abantu ku cyaro ubwo yaje saa sita z’ijoro agakomanga ku muturanyi akamubwira ko ashaka inyama undi akamubwira ko bwije atazibona maze undi aramusimbukira amuruma umunwa arawurya arawumira ndetse no mu gahanga.
Uwariwe umunwa witwa Annet Twonjirwe w’imyaka 30 yagize ati “nagiye kumva saa sita z’ijoro Nnalongo amamagara ngo mu kingurire ndamubaza ngo ni nde umpamamagara izi saha?ati ni njye Nnalongo nkingurira nahise mfungura idirishya arambwira ati kingura umuryango mfite ikibazo nahise murika n’itoroshi mbona yatukuye amaso ndamukingurira arambwira ati ndashaka inyama ndamubwira nti iki gihe wazikurahe ko bwije arambwira ati ni zibura niwowe ndi burye ako kanya nagiye kumva numva yansimbukiye anduma umunwa arawurya arawumira ndetse no mugahanga aranduma”.
Annet Twonjirwe yasabye polisi gukomeza Nnalongo ntimurekure dore ko amushyizeho ubumuga ndetse asaba abantu bose kumutabara kugirango abashe kwivuza kuko ameze nabi.Abaturage batuye aho ibyo byabereye hitwa Kyazanga mu Karere ka Lwengo barimo uwitwa Sarah Mbabazi bavuze ko hari undi mugore uba ahitwa Lyantonde witwa Kayitesi uyu Nnalongo yigeze gusaba inyama maze amuha ikiro cyose akirya ari kibisi arakimara.
Bamwe mu baturage bavuze ko ari imidayimoni y’iwabo imifata ikamusaba kuyiha inyama iyo azibuze ikaba ariyo imukoresha ayo mahano aho bavuze ko agiye gufungwa aho azafungurirwa bakamwirukana akajya gushaka ahandi atura.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kyazanga witwa Kalifani Zaabasajja yemeje ko Nnalongo yarumye mugenzi we Annet akamuca umunwa akawurya ariko avuga ko agiye kumwirukana akajya gushaka ahandi atura.
Ukuriye polisi ya Kyazanga witwa Tim Rwonthongeyo yavuze ko abantu bakwiye kujya bitondera abantu baza mu mago ari n’injoro kuko baba bafite ibibazo ndetse bashaka guteza ibindi bibazo bityo rero akaba yabakanguriye kwirinda uwo ariwe wese uza mu rugo rw’ahandi niyo waba umuzi.
Biragoye cyane kwanga gukingurira umuntu uzi cyangwa umuturanyi wawe aje akubwira ko agushaka agize ikibazo ahubwo ikintu iyo gishaka kuba kiraba.
Muhungu John –Kampala
2,874 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply