umu amakuru- Goma: Abaturage bane n’umupolisi biciwe mu myigaragambyo | Umusingi

Goma: Abaturage bane n’umupolisi biciwe mu myigaragambyo

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukwakira 2017 ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda n’ibikorera hanze y’uRwanda byazindutse bivuga amakuru y’imyigaragambyo yaguyemo abantu bagera kuri 5 bamaze kugwa mu mirwano yabereye mu mujyi wa Goma .

Iyi myigaragambyo yari  ishyamiranyije abashinzwe umutekano n’abigaragambya basaba ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila ava ku butegetsi.

Muri uku kwezi nibwo Komisiyo y’Amatora yatangaje ko amatora yo gusimbuza Kabila, umaze umwaka ayobora kandi manda ye yararangiye, atazashobora kuba mbere ya Mata 2019.

Impirimbanyi za politiki mu mujyi wa Goma zari zateguye imyigaragambyo yo kwamagana uwo mwanzuro kuri uyu wa mbere.

Mu rukerera hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe, nibwo imvururu zavutse hagati ya polisi n’abigaragambya bari bafunze imihanda batwika amapine.

Reuters ivuga ko abigaragambya bakubise abapolisi bakabatera amabuye umwe agapfa ahitwa Mabanga. Naho Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byo bivuga ko abaturage bane nabo bamaze kwicwa na Polisi mu gace ka Madjengo.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Gisenyi, hafi ya Goma, badutangarije  ko batangiye kumva urusaku rw’amasasu arimo n’ay’imbunda ziremereye kuva mu gicuku, mu ma saa yine za mu gitondo bigahosha ariko nabwo hakajya hacamo iminota nka 30 imbunda zikongera zikavuga.

Mu kirere cya Goma hagaragara imyotsi, bikekwa ko ari inzu zatwitswe kubera abagaragambyaga.

Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi basanzwe bakorera ubucuruzi n’indi mirimo inyuranye i Goma batinye kwambuka umupoka bategereje agahenge.

Kugeza ubu nta baturage ba Goma bari batangira guhungira mu Rwanda ahubwo urujya n’uruza ku mipaka rwagabanutse cyane.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Nyembo Placide, yavuze ko atazi umubare w’abapfuye ariko ko batangiye kuvana bariyeri mu mihanda, ubu ibintu byasubiye mu buryo.

Ati “Tuzi ababyihishe inyuma, ni abanyapolitiki bakorera mu bwihisho bagasakaza inyandiko za rutwitsi ‘tracts’ hagati mu baturage no kuri internet.”

Umutekano muri Congo wongeye gusubira inyuma kuva mu mpera z’umwaka ushize nyuma y’uko amatora y’umukuru w’igihugu asubitswe.

Perezida Kabila avuga ko amatora atakorwa vuba kubera imbogamizi zo kubarura abazatora. Abamurwanya bavuga ko ateganya guhindura itegeko nshinga akaguma ku butegetsi ndetse akaba akoresha Komisiyo y’amatora ayitegeka gusubika amatora ngo akomeze ayobore kandi manda ze zararangiye.

Umunyamakuru wa AFP uri i Goma aratangaza ko yiboneye imirambo ine y’abaturage mu gace ka madjengo ko muri Goma, mu gihe undi murambo w’umupolisi wari wicishijwe amabuye wari uri mu gace ka Mabanga.

 

2,573 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.