umu amakuru- Gen.Kale Kayihura yashatse gufunga uwahoze ari Fiance wa Andrew Felix Kaweesi ,Museveni yohereza abasirikare barwana n’Abapolisi | Umusingi

Gen.Kale Kayihura yashatse gufunga uwahoze ari Fiance wa Andrew Felix Kaweesi ,Museveni yohereza abasirikare barwana n’Abapolisi

Please enter banners and links.

Amakuru ashyushye ari kuvugwa mu gihugu cya Uganda ni uko uwahoze ari Fiance wa Nyakwigendera Andrew Felix Kaweesi afite CD iriho amajwi y’abantu bishe Kaweesi bityo Gen.Kayihura akaba yashakaga kumufata akamufunga kubera ko ari mu bashinjwa kumwica.

Ku munsi w’ejo Kuwa 12 Ukwakira 2017 nibwo Gen.Kale Kayihura yohereje abapolisi gufata uyu mudamu wahoze ari inshuti ya Nyakwigendera Andrew Felix Kaweesi ariko Perezida Museveni arabimenya yohereza abasirikare bitwa Special Forces kugirango barinde uwo mudamu ntagire icyo aba.

Hari amakuru avuga ko hari abantu bari batangiye kubivuga ko Gen.Kale Kayihura ashaka kwica Kaweesi mbere y’uko yicwa bivugwa ko Gen.Kayihura yakoreshaga Kaweesi cyane mu kwica abo atashakaga abaziza imitungo yabo.

Andrew Felix Kaweesi wishwe

Mbabazi Christine afite Bibiliya mu gituza ari kuburiri bwe

Christine Mbabazi niwe wahoze ari inshuti ya Kaweesi akaba yatangarije abanyamakuru ko Polisi irimo gukora ibishoboka byose kugirango yinjire mu rugo rwe ariko abasirikare bababujije kwinjira mu rugo rwe ruherereye ahitwa Lungujja muri Kampala.

Amakuru amaze kugera mu nzego zishinzwe umutekano ko Mbabazi afite amajwi y’abantu bishe Kaweesi yahamagawe na Colonel Frank Bagyenda Kaka ukuriye (ISO)Internal Security Organs bahurira muri Hotel ahitwa Kabuusu kuwa 15 Nzeri 2017 .

Muri uko guhura hari umugabo wari wicaye ku ruhande yambaye sivile wari wapanze umupangu wo kwica Kaweesi ndetse n’abari bumwice bapanzwe n’uburyo bari bukoreshe moto zo kumwica.

Abo n’abasirikare barinze kwa Mbabazi mu rugo

Aka ni kamwe mu tuzu tw’amahema abasirikare bararamo kwa Mbabazi hanze y’igipangu

Abo bamwishe bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda nka Bukedde TV  byatangaje ko abamwishe bari bafite moto barimo kuyikora bigize nkaho yabapfiriyeho imbere y’irembo rya Kaweesi maze Kaweesi asohotse ajya ku kazi bagenda inyuma bafite imbunda baramurasa.

Col. Frank Bagyenda Kaka ubwo yahuraga na Mbabazi yamuhase ibibazo byinshi ndetse amubaza niba Perezida Museveni yari yamuhamagaraho undi aramuhakanira.

Col. Frank Bagyenda Kaka yakomeje abaza Mbabazi uburyo yari aziranye na Kaweesi maze Mbabazi amubwira ko Kaweesi yari inshuti bisanzwe gusa ko nta bindi birenze kuri I byo azi.

Col. Frank Bagyenda Kaka yageze aho ahindura isura ararakara abwira Mbabazi mu cyongereza ngo shut up bisobanuye ngo ceceka ukurikize amabwiriza nguha.

Col. Frank Bagyenda Kaka yaramubwiye ngo I am now going to arrest you. You just keep quiet. You are now under arrest. I’ve powers to arrest you.”ngo ubu ngiye kugufunga ,mfite imbaraga zo kugufunga .

Mu minsi ishize hafashwe abantu benshi bafashwe na Polisi barakubitwa bicwa urubozo bazira ko bari mu mugambi wo kwica Kaweesi ariko ikigaragara ni uko barenganaga ahubwo abamwishe barimo kujijisha.

Mbabazi Christine w’imyaka 38 yagize ati “ubu ndi hano nta muntu n’umwe nemerewe guhura nawe abana banjye 3 n’abandi mfasha 2 bose ntibemerewe kugera hano n’inshuti zanjye sinemewe guhura nazo mbese ndiho nabi mu buzima bugoye”.

Mbabazi yakomeje abwira abanyamakuru ko uwitwa Lt Juuko yamuteraga ubwoba ko azamwica nadatanga iyo CD iriho amajwi y’abantu bishe Kaweesi.

Amakuru Ikinyamakuru Umusingi cyatahuye ni uko Mbabazi Christine yicaranye na Perezida Museveni akamwumvisha amajwi y’abantu bishe Kaweesi na Gen.Kayihura ashinjwa kuba arimo ariyo mpamvu Polisi irwana no gushaka kwica Mbabazi Christine.

Kimwe mu bitangazamakuru bya Uganda kitwa www.campusjuice.com cyavuze ko cyabajije umuvugizi w’igisirikare cya Uganda witwa Brig Richard Karemire avuga ko izo nzego z’umutekano bavuga kwa Mbabazi Christine zirimo gukemura ikibazo gihari.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda AIGP Asan Kasingye we abajijwe yagize ati “nta kintu turamenyeshwa cyeretse wenda bizageza umunsi w’ejo baduhaye amabwiriza”.

Perezida Museveni ku kiriyo cya Andrew Felix Kaweesi yavuze ko abicanyi buzuye muri Polisi abwira Gen.Kale Kayihura gutunganya igipolisi.

Amakuru avugwa hirya no hino mu gihugu cya Uganda ni uko Gen.Kale Kayihura ashobora guhura n’ibibazo akaba yakwicwa cyangwa agafungwa kubera urupfu rwa Andrew Felix Kaweesi ndetse Museveni akaba atarashimishijwe no kumva ko Gen.Kale Kayihura ashaka kumusimbura ku butegetsi ,ibyo byose n’ibishobora kumuteza ibibazo hagati ye na Perezida Museveni.

Muhungu John –Kampala

3,323 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.